Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abahesha b’Inkiko baturutse i Douala muri Caméroun, bakaba bari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano n’imikoranire, gusangira ubumenyi ndetse no gushaka ahaboneka amahirwe impande zombi zakungukiramo; by’umwihariko mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Abahesha b’inkiko bo muri Caméroun bari i Kigali kuva ku wa 19 kugeza ku wa 26 Kanama 2024.
Imwe mu mpamvu yabazanye mu Rwanda harimo kwigira kuri bagenzi babo imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri ‘système’ y’ubutabera, by’umwihariko mu bijyanye no kurangiza imanza n’izindi nyandikompesha.
Mu minsi bamaze mu Rwanda bagiranye ibiganiro bitandukanye n’urwego rw’Abahesha b’Inkiko ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha, ibyo bahamya ko byabunguye byinshi.
Ingingo z’ingenzi zibashishikaje zirimo uburyo ikoranabuhanga ryinjijwe mu butabera mu Rwanda, ndetse bagize umwanya wo kwigishwa n’Abahesha b’Inkiko bo mu Rwanda ‘système’ yitwa IECMS ikoreshwa mu nzego zose z’ubucamanza, ariko bibanda cyane ku buryo ikoresha ikoranabuhanga mu kurangiza inyandikompesha n’uburyo yongereye imigendekere myiza y’irangizwa ry’imanza no kongera ubudakemwa bwa serivisi z’ubutabera.
Icyakora nk’uko abanyarwanda bavuga ko ‘nta byera ngo de’, Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda ndetse na bagenzi babo bo muri Caméroun basangiye ibibazo umwuga wabo uhura na byo ariko banemeranya ubufatanye burambye mu kubishakira ibisubizo.
Usibye ibiganiro ku mikoranire ishingiye ku mwuga, itsinda ry’abanya-Caméroun b’Abahesha b’Inkiko ryagize n’umwanya wo gusogongera ku mateka n’umuco by’u Rwanda, bafata umwanya wo gusura no kunamira Abatutsi barenga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Ni ishusho bavuga ko yerekana amateka ababaje yaranze u Rwanda.
Banasuye kandi inzu ndangamurage yahariwe urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihrura, basubanurirwa uruhare rw’ingabo zari iza RPA mu guhagarika Jenoside ndetse n’umusanzu wazo mu kubaka igihugu.
Abanya-Cameroun kandi bafashijwe gusobanukirwa urugendo abanyarwanda bakoze mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uko bomoranye ibikomere, ibyabaye umusingi iterambere ry’u Rwanda ryubakiweho mu myaka 30 ishize.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, Me Niyonkuru Jean Aimé na Perezidante w’Itsinda ry’Abahesha b’Inkiko ba Littoral muri Douala, Me Gisèle Renée Mbella, bombi bahuriza ku bushake n’umuhate impande zombi zifite mu gukomeza umubano no gushaka indi mikoranire bakungukiramo nko gusangira amahugurwa no gusangizanya ubumenyi.
Me Mbella yashimiye u Rwanda ku kuba rwarashyizeho amahirwe afasha inzego kwiyubaka, ku buryo n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda yasanze rufite inzego zubakitse neza ndetse rukaba runateye imbere mu itangwa rya serivisi zo kurangiza inyandikompesha mu buryo buteye imbere ugereranyije n’uko uyu mwuga umeze iwabo.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’inganga zombi buzabungura byinshi mu bumenyi no kuvugurura byinshi mu mikorere y’urugaga rwabo muri Caméroun.
Me Niyonkuru ku rundi ruhande yashimiye iri tsinda ry’Abahesha b’Inkiko bo muri Caméroun ku kuba barahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda no kwifuza imikoranire hagati yabo n’abo mu Rwanda, anemeza ko mu muco nyarwanda nta wakwanga imikoranire igamije iterambere ry’ingaga zombi mu nyungu z’ubutabera.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda kugeza ubu rubarizwamo abanyamuryango 439 bakorera hirya no hino mu gihugu, ariko buri muhesha w’Inkiko w’Umwuga akaba afite uburenganzira bwo gukora imirimo yo kurangiza inyandikompesha aho ari ho hose.











