Abanya Nijeriya bane bakatiwe n’urukiko mu Bwongereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhimba ibyemezo by’abashyingiranywe (Marriage Certificates) birenga 2000 kugira ngo bafashe abinjira mu mahanga mu buryo butemewe.
Abafashwe ni Abraham Alade Olarotimi Onifade w’imyaka 41, Abayomi Aderinsoye Shodipo (38), Nosimot Mojisola Gbadamosi (31), na Adekunle Kabir (54), bakatiwe mu rukiko rwa Crown ya Woolwich i Londres.
Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byerekanye ko iryo tsinda ryagize uruhare mu rusobe rw’byaha bikomatanyije bakoze mu gihe cy’imyaka irenga ibiri uhereye muri Werurwe 2019 kugeza Gicurasi 2023 .
Bashinjwaga kuba baribasiye abenegihugu ba Nijeriya bakabaha ibyemezo by’abashakanye bigaragaza ko bakoreye ubukwe muri Nigeria. Uretse gucura ibi byemezo byo gushyingirwa, urukiko ngo rwasanze hari n’ibindi byangombwa bihimbano batangaga kugira ngo bafashe abantu kuguma mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Onifade, ubarizwa i Gravesend muri Kent, na Shodipo, ubarizwa i Manchester, bahamwe no gucura ibyangombwa byavuzwe akatirwa igifungo cy’imyaka itandatu, mu gihe Shodipo yakatiwe imyaka itanu.
Ni mu gihe Gbadamosi ubarizwa muri Bolton, yahamijwe icyaha nk’icya bagenzi be hakiyongeraho ikindi cyo kubeshya n’uburiganya maze akatirwa imyaka itandatu. Naho Kabir ubarizwa i Londres, yakatiwe amezi icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko akaba yagizwe umwere ku byaha bijyanye no kuba mu Bwongereza nta ruhushya.


