RIB yafashe abigiraga abaguzi bakiba ibicuruzwa bitandukanye

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane rwerekanye agatsiko k’abatekamutwe batandatu bakurikiranweho ubujura bw’ibicuruzwa bitandukanye bakoresheje amayeri yo kwigira abaguzi barangura. Mu byibwe hagarujwe ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 20FRW, bigizwe n’ibiribwa, inzoga ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi. Aba bafungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB […]
Umutoza w’Amavubi ntakozwa kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Splitter Torsten, yamaganiye kure ibyo kuba umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wakongerwa, agaragaza ko byaba ari ubusazi. Uyu mutoza yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Mu busanzwe muri shampiyona abakinnyi b’abanyamahanga batandatu ni bo bemerewe kugaragara mu mukino, gusa amakipe yo mu cyiciro cya mbere amaze […]
Nigeria: Abantu 16 bahiriye mu mpanuka y’imodoka barakongoka
Abantu bagera kuri 16 bahiriye mu modoka zakoze impanuka mu gace ka leta ya Ondo mu gihugu cya Nigeria. Ni mu gihe abasaga batanu bo bakomeretse bikomeye, ndetse abandi babiri ntibagira icyo baba. Iyi mpanuka idasanzwe yabereye mu mudugudu wa Ajue, hari mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo imodoka […]
Misiri yohereje intwaro muri Somalia bwa mbere mu myaka 40 ishize
Ku wa kabiri, Misiri yagejeje imfashanyo zayo za gisirikare za mbere muri Somaliya mu myaka irenga mirongo ine ishize, nk’uko byemejwe n’abadipolomate batatu na bamwe mu bagize Guverinoma ya Somaliya, igikorwa ngo gishobora kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi na Ethiopia. Muri uyu mwaka, Misiri na Somaliya byarushijeho kwiyegerezanya nyuma y’uko Ethiopia isinyanye amasezerano y’ibanze […]
RRA izagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye

Ushobora kureba itangazo ryose n’ibicuruzwa bizatezwa cyamunara itangazo_rya_cyamunara_ibicuruzwa_bitandukanye.pdf
Bane bashinjwa gucura ibyemezo by’ishyingirwa birenga 2000 bakatiwe n’urukiko
Abanya Nijeriya bane bakatiwe n’urukiko mu Bwongereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhimba ibyemezo by’abashyingiranywe (Marriage Certificates) birenga 2000 kugira ngo bafashe abinjira mu mahanga mu buryo butemewe. Abafashwe ni Abraham Alade Olarotimi Onifade w’imyaka 41, Abayomi Aderinsoye Shodipo (38), Nosimot Mojisola Gbadamosi (31), na Adekunle Kabir (54), bakatiwe mu rukiko rwa Crown ya Woolwich […]
Burundi : Abagera kuri magana abiri barwaye ubushita bw’inkende
Minisiteri y’Ubuzima rusange y’Uburundi ivuga ko abantu 193 bari mu bitaro aho barwaye ubushita bw’inkende (Mpox) mu gihe bahanganye n’ubukangurambaga rusange kugira ngo indwara idakomeza gukwirakwira.Mu itangazo rya Ministeri y’ubuzima ryo ku wa 25 Kanama rivuga ko mu bantu 231 basuzumwe iyi ndwara ,hasanzwemo abarwayi 38 gusa kandi bakaba baravuwe bagakira ,mu basuzumwe,136 ni abo […]
Abapolisi ba Kenya na Haiti batangiye kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi
Ku wa Gatatu, Minisitiri w’intebe wa Haiti Garry Conille ,yatangaje ko ingabo za Haiti zikorana n’abapolisi baturutse muri Kenya ,zagabye igitero cyo kwirukana udutsiko tw’abagizi ba nabi muri kamwe mu duce tutoroshye two mu murwa mukuru wa Haiti. Ku wa Kabiri, Conille yavugiye mu bitaro bya Port-au-Prince ,aho abapolisi batatu bo muri Haiti bari barwariye […]
Umukinnyi w’Amavubi mu muryango winjira muri Red Star FC
Hakim Sahabo ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ari mu muryango winjira mu kipe ya Red Star FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa. Nta gihindutse Sahabo azerekeza muri iyi kipe mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi rifunga umuryango ku wa 31 Kanama. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino yakiriye […]
FDLR yose ntiyanesha batayo imwe ya RDF – Gen Nkubito

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu ntara y’Iburengerazuba Maj. Gen. Eugene Nkubito, ahamya ko umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo wasize uhekuye u Rwanda (FDLR) nta mbaraga ugifite ku buryo utanesha na batayo imwe y’ingabo z’u Rwanda (RDF). Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, aho yijeje […]
Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda
Umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama yarashe urufaya rw’amasasu mu karere ka Rubavu. Byabaye mu ma saa sita z’amanywa. Amasasu yarasiwe mu butaka bugize urubibi bwa Congo n’u Rwanda (No man’s Land) hafi n’umupaka muto uzwi nka Petite Barrière. […]
Mpox: Doze Miliyoni hafi enye z’inkingo zigiye koherezwa muri Afurika mu minsi ya vuba
Kuva Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryavuga ko ubushita bw’inkende buhangayikishije Afurika, Ibihugu bimwe byatangiye gutangaza ko bigiye kohereza doze z’inkiko mu rwego rwo kugoboka Afurika yibasiwe n’iyi ndwara. Ni mu gihe iri shami, ryatangaje ko nibura hakenewe miliyoni zirenga 10 z’inkingo kugirango habe hizewe neza ko afurika yaba itekanye. Inkunga nk’izo zigamije […]
FARDC yongeye guca amarenga y’imyiteguro yo gutera u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse guhakana kuvogera ikirere cya M23, kuri ubu kiravuga ko ko icyo kirere kivugwa ari icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi biteguye gukora ibishoboka byose n’ibice byigaruriwe bikagaruzwa ndetse intambara ikajyanwa aho yaturutse uhita wumva ko ari u Rwanda bashaka kuvuga wumvise ibivugwa na Gen. Maj. […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa ISHIMWE Frank
RRA izagurisha mu cyamunara imyenda n’inkweto bya caguwa
Burundi: Imbonerakure ziri gukomanga urugo ku rundi zaka umusanzu wo gushyigikira CNDD-FDD ku ngufu
Abaturage bo mu ntara ya Kayanza iri mu majyaruguru y’u Burundi ntibatekanye nyuma y’uko bakomeje guhatirwa gutanga umusanzu mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evaliste Ndayishimiye. Ni amafaranga yakwa abo baturage kugirango azifashishwe mu matora y’abadepite ateganijwe mu 2025. Buri rugo rugomba nibura gutanga amafaranga ari hagati ya 2000 na 5000 naho […]
Niger: Mohamed Bazoum wahoze ari perezida yahaswe ibibazo amasaha atanu
Muri Niger, Perezida Mohamed Bazoum wirukanwe ku butegetsi, yahaswe ibibazo n’abajandarume mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize mu rwego rw’iperereza ry’ibanze. Yabarijwe iwe n’itsinda ry’abajandarume batatu, barimo majoro, kapiteni ndetse n’adjudant. Ni nyuma y’uko Urukiko rwa Leta rumwambuye ubudahangarwa kugira ngo aburanishwe ku cyaha cyo kugambanira igihugu. Byabereye imbere y’umwunganizi we, Moussa Coulibaly,nyuma […]
Uganda: Polisi yatahuye uduhanga 24 ku wiyita umukozi w’Imana
Mu rusengero rw’umugabo witwa Godfrey wo mu gihugu cya Uganda hatahuwe uduhanga tw’abantu 24 bicyekwa ko uyu mugabo yakoreshaga atamba ibitambo. Byatangajwe na Polisi mu kiganiro na BBC, aho yavuze ko uyu mugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe ibihanga 24 by’abantu ashobora kuba yabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu. Polisi itangaza ko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe […]
Sudan: Imyuzure yahitanye abantu 30 abandi baburirwa irengero
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rikorera muri Sudan ryatangaje ko ku wa Kabiri TARIKI YA 27 Kanama 2024 ,imvura nyinshi yaguye muri Sudani y’iburasirazuba yateye imitingito ,maze isenya imijyi 20 ndetse ikaba imaze guhitana abantu bagera kuri 30,inangiza ibintu byinshi mu karere kamaze igihe karimo intambara y’imbere mu gihugu. Iyo mvura yarimo imitingito myinshi yarenze inkombe z’ikidendezi […]
Mugina: Umugabo n’umugore we bicishijwe umuhoro
Charles Mpawenimana w’imyaka 67 n’umugore we FrĂ©diane Ndayisavyimana w’imyaka 52, bishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Kanama. Ubwicanyi bwabereye mu gace ka Nyempundu muri komini ya Mugina mu ntara ya Cibitoke (mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeza ko gukekwaho ubupfumu ari yo nkomoko y’ubwo bwicanyi nk’uko […]
Nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura ku ikubitiro – NESA
Kuri uyu wa Gatatu, Itariki 28 Kanama 2024 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini, NESA, cyemeje ko nta myanya iboneka mu bigo by’amashuri y’abiga bacumbikirwa ku bifuza guhindurirwa bakabijyamo, kivuga ko haba haruzuye nkuko byanashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Claudette Irere, mu kiganiro na RBA. Mu gihe NESA ivuga ko abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha […]
France: CEO wa Telegram uherutse gufungwa yatangiye gukorwaho iperereza ku mugaragaro
Abayobozi mu Bufaransa batangiye iperereza ku mugaragaro ku Muyobozi wa Telegram, Pavel Durov nyuma yo gufatwa. Durov kandi yabujijwe kuva mu Bufaransa muri iki gihe. Abacamanza b’Abafaransa batanze ibirego by’ibanze biregwa Umuyobozi Mukuru wa Telegram, Pavel Durov, kubera ko yaba yaremeye ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa kuri iyi porogaramu yo kohererezanya ubutumwa. Abayobozi bamubujije […]
Umuyobozi wa NESA yavuze ku bahawe kwiga amasomo babonyemo zeru
Dr Bahati Beranard,Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri,(NESA) yemeye ko icyo kigo cyakoze amakosa mu guha abanyeshuri ibigo n’amashami baziga ibi bikaba bayaratumye abantu benshi babyibaza. Dr Bahati,yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio one, ku wa 28 Kanama 2024, asubiza bimwe mu bibazo byateye kwibaza cyane, benshi mu babyeyi bafite abanyeshuri bagiye boherezwa kujya kwiga […]