Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama yarashe urufaya rw’amasasu mu karere ka Rubavu.

Byabaye mu ma saa sita z’amanywa. Amasasu yarasiwe mu butaka bugize urubibi bwa Congo n’u Rwanda (No man’s Land) hafi n’umupaka muto uzwi nka Petite Barrière.

Amakuru y’ibanze agera kuri BWIZA avuga ko nta muntu n’umwe wigeze akomeretswa n’aya masasu.

Umuturage witwa Mbarimombazi Innocent ubagira mu ibagiro rya Rubavu, yabwiye BWIZA ko uwarashe amasasu yayarasaga ku tuzu tubamo ingabo z’u Rwanda, gusa ntizigera zirasana na we.

Yagize ati: “Turi mu kigo twabonye amasasu barashe, turihinda twese bamwe turihisha. Aho bicururukiye twamenye ko ari abasirikare ba hariya hakurya muri Congo barasaga muri kariya kazu k’abasirikare. Bo bamanutse barakusha bajya hasi, banga kwirirwa babasubiza”.

Mbarimombazi yavuze ko amasasu yarashwe ari menshi, ndetse umunyamakuru wa BWIZA uri i Rubavu yashoboye kubona igipangu cy’umwe mu baturage amasasu yatoboye.

Abaturage b’i Rubavu bavuga ko ibyabaye bitigeze bibatera ubwoba bijyanye no kuba umutekano w’Igihugu ucunzwe neza, ikindi ngo bakaba bamaze kumenyera ubushotoranyi bw’abanye-Congo.

Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri kiriya gikorwa cy’ubushotoranyi, gusa bikimara kuba inzego z’umutekano z’u Rwanda zahise zitangira gukurikirana uko bwagenze.

Kuva mu myaka ibiri ishize ingabo za RDC zakunze kurasa mu Rwanda, ndetse hari abasirikare b’iki gihugu inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye zirasira muri biriya bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *