Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Splitter Torsten, yamaganiye kure ibyo kuba umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wakongerwa, agaragaza ko byaba ari ubusazi.
Uyu mutoza yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Mu busanzwe muri shampiyona abakinnyi b’abanyamahanga batandatu ni bo bemerewe kugaragara mu mukino, gusa amakipe yo mu cyiciro cya mbere amaze igihe asaba ko uyu mubare wakongerwa ukagera ku bakinnyi 12 cyangwa umunani.
Mu gihe abasesengura umupira w’u Rwanda bahuriza ku kuba kongera umubare w’abanyamahanga byazana uguhatana muri shampiyona, umutoza Frank Splitter abona kubongera byaba ari ubusazi.
Ku bwe ngo bibaye byiza umubare w’abanyamahanga wanagabanywa ugashyirwa kuri batatu, mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Numvise ko mushaka kuzamura umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona bakaba 12. Nagize ngo barankinisha, mbibwiye iwacu mu Budage bambwira ko muri abasazi. None ubwo mwazazamura abakinnyi banyu ryari? Njye nari nasabye ko bamanuka bakaba batatu”.
Umutoza w’Amavubi yateguje ko abanyamahanga nibongerwa bakaba 12 atazigera asubira kureba Shampiyona y’u Rwanda, ko ahubwo azajya aza mu gihugu aje gutoza gusa.



One Response
Umutoza w’Amavubi ntakozwa kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona
Umupira w’u Rwanda ntiwakwicwa no kongera abanyamahanga. Kuko igihe bari batatu ntacyo byaranze. Uwo mutoza ntago Arusha abanyarwanda experience mubyo bakora.