Muri Niger, Perezida Mohamed Bazoum wirukanwe ku butegetsi, yahaswe ibibazo n’abajandarume mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize mu rwego rw’iperereza ry’ibanze. Yabarijwe iwe n’itsinda ry’abajandarume batatu, barimo majoro, kapiteni ndetse n’adjudant. Ni nyuma y’uko Urukiko rwa Leta rumwambuye ubudahangarwa kugira ngo aburanishwe ku cyaha cyo kugambanira igihugu.
Byabereye imbere y’umwunganizi we, Moussa Coulibaly,nyuma y’uko kugerageza kumubaza bwa mbere ku munsi wari wabanje byari byarananiranye. Mohamed Bazoum yari yasabye ko abamwunganira bagomba kuba bahari. Amakuru aturuka hafi y’umuryango we avuga ko ibazwa ryamaze amasaha agera kuri atanu. Andi makuru avuga ko Perezida Bazoum yireguye neza ku bibazo byinshi by’iperereza.
Ku wa 24 Kamena, nyuma yo kugezwa mu rukiko kwasize Abanyanijeri mu kikango na nyuma y’uko ubwunganizi bwa Perezida Bazoum busohotse mu cyumba cy’urukiko, urukiko rw’igihugu rwahise rumwambura ubudahangarwa bwe. Rwafashe icyemezo cyo kumukurikirana ku cyaha cy’ubugambanyi no gushyigikira iterabwoba.
Ni dosiye irimo ubusa, ngo nkuko ababikurikiranira hafi babivuga nk’uko bitangazwa na RFI. Mu gihe cy’amezi cumi n’itatu, Perezida Mohamed Bazoum n’umugore we Hadiza bafungiwe mu rugo babagamo akiri mu kazi mu Kigo cy’abarinzi ba Jenerali Tiani. ECOWAS n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bari basabye ko barekurwa nta mananiza.
Imitwe y’inyeshyamba z’Aba Toubou yashimuse perefe kandi isenya umuyoboro wa peteroli wajyaga ku cyambu cya Seme muri Bénin, nayo irasaba ko barekurwa. Hagati aho, itsinda ry’abantu bakomeye b’Aba Toubou ryashinzwe na Jenerali Tiani kugarura urubyiruko rwabo ku meza y’imishyikirano ryananiwe kubigeraho.


