Dr Bahati Beranard,Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri,(NESA) yemeye ko icyo kigo cyakoze amakosa mu guha abanyeshuri ibigo n’amashami baziga ibi bikaba bayaratumye abantu benshi babyibaza.
Dr Bahati,yabigarutseho mu kiganiro yahaye Radio one, ku wa 28 Kanama 2024, asubiza bimwe mu bibazo byateye kwibaza cyane, benshi mu babyeyi bafite abanyeshuri bagiye boherezwa kujya kwiga kure y’aho baturuka, abandi bakagaragaza ko abanyeshuri amasomo batsinzwe ya Siyasi ariyo bari guhabwa kujya kwiga mu mwaka wa kane.
Yavuze ko icya mbere baheraho ari uko hashyirwa abanyeshuri mu bigo by’amashuri bahereye ku banyeshuri biga bataha, aho benshi bashyirwa mu mashuri abegereye, aho batuye mu turere n’imirenge.
Ati: “Niyo mpamvu uyu munsi abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda, abakozi bacu ba NESA, dufite inama idasanzwe aho tugiye gukosora amakosa yose yagaragaye; rwose ibyo bavuga birumvikana, batwihanganire n’abafite ibibazo byihariye badusange kuri NESA turabafasha.”


