Leta Kenya yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umushoferikazi wo muri iki gihugu uheruka gushimutwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR arekurwe.
Ku wa 27 Kanama ni bwo Grace Wanza Munyao yashimutiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, nk’uko ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 riheruka kubitangaza.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe ibibazo bya Diaspora muri Kenya, Roseline Njogu, yatangaje ko Leta ya Kenya yamaze kumenya kiriya kibazo ndetse ko iri gukora ibishoboka byose ngo Munyao arekurwe.
Yabwiye ikinyamakuru The Kenya Times ati: “Kuri ubu iki kibazo turi kugikoraho. Icyo ni cyo natangaza kugeza ubu.”
FDLR yashimuse uriya mushoferi mu gihe ihuriro AFC riyishinja yo n’ingabo za Leta ya Congo kwica agehenge kari karemeranyijwe ndetse no kuba bakomeje guteza umutekano muke abaturage binyuze mu kubashimuta, kubicira amatungo ndetse no kubiba.


