Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Umukuru w’Igihugu ari i Beijing aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri iri guhuza u Bushinwa n’umugabane wa Afurika (FOCAC2024).
Amakuru y’ihura rye na Perezida Xi Jinping yatangajwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Hua Chunying.
Uyu ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Perezida Xi Jinping yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Inama ya FOCAC2024 yatanze amahirwe y’amateka wo kuzamura umubano w’ubucuti w’amateka hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”
Chunying yakomeje avuga ko u Rwanda n’u Bushinwa bihuriye ku kuba byombi bishyira imbere inyungu rusange z’abaturage, haba ku rwego rw’amashyaka ayoboye ibihugu byombi ndetse no ku rwego rw’imiyoborere ya Leta zabyo.
Yunzemo ati: “U Bushinwa bwiteguye guteza imbere icyizere gishingiye kuri Politiki ndetse no kwagura ubufatanyecyerekezo dusangiye n’u Rwanda, ndetse no kuba umufatanyabikorwa mu nzira y’iterambere”.


