Biraza gucamo: Nduhungirehe ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatanze icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe warazambye ushobora gusubira mu buryo.

Nduhungirehe yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu yifashishije urubuga rwa X. Yasubizaga umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Dr Dash wagaragaje ko yifuza kubona ifoto nk’iyafashwe Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye i Bujumbura.

Uyu yakomeje agira ati: “Ngira abavandimwe i Burundi nkumbuye kubona. Nkumbuye kujya kuri Tanganyika. Nkumbuye kubwira inshuti n’abavandimwe nti ‘muze duhurire ku mupaka tujyane i Kigali.”

Dr Dash yavuze ko afite icyizere cy’uko Minisitiri Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe bashobora gusubiza ibintu mu buryo, ariko na none bigashingira ku kuba Perezida Ndayishimiye yahindura Politiki ye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe amusubiza yavuze ko ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati yombi buzatuma byongera kugenderana.

Ati: “Ukomeze utwizere bizacamo. Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, akandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye gusubira irudubi mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’igitero umutwe wa RED-Tabara Gitega ivuga ko ushyigikiwe na Kigali wagabye ahitwa mu Gatumba hafi n’umupaka wa RDC.

Leta y’u Burundi yavuze ko iki gitero cyiciwemo abasivile 20 n’ubwo ziriya nyeshyamba zo zivuga ko abo zishe ari abasirikare.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda yise “umuturanyi mubi”.

Gitega ishinja Kigali “gucumbikira, kugaburira no guha imyitozo y’ubwicanyi” RED-Tabara ivuga ko igizwe n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize, gusa u Rwanda rwo rukavuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rukorana na wo.

Muri Nyakanga uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzasubira mu buryo, gusa avuga ko ibyo bizagerwaho ari uko u Rwanda rwemeye gutanga abakekwaho kugerageza coup d’etat yo muri 2015.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *