Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside.
Jean-Baptiste Mugimba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) n’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Mugimba yahise ajuririra igihano yahawe akimara gukatirwa, ashingiye ku kuba Urukiko rwarahaye agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abo we yita abanyabinyoma, ndetse no kuba harabayeho kuvuguruzanya ndetse no kunyuranya kw’abatangabuhanya.
Urukiko rwamuhamije kuba icyitso mu gukora jenoside rwemeza ko yasabye imbunda kandi akazitanga, imbunda zicishijwe Abatutsi mu murenge wa Nyakabanda.
Rwavuze ko nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho Abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.
Uyu mugabo woherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu 2016, ashimangira ko igihano yahawe kitagakwiye gushingira ku byavuzwe kuko birimo imvugo nyinshi, ziterekana ukuri.
Mugimba yahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka CDR, rimwe mu yagize uruhare rutaziguye mu kubiba amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse yanakoreye Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.


