Nyuma y’umwaka umwe avuye mu ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu ikipe ya Darling Club Mutema Pembe, rutahizamu Ismaila Diarra aravuga ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bw’ikipe yahozemo ku buryo bigenze neza, Abareyo bakongera kubona uyu rutahizamu muri iyi kipe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ismaila Diarra ukomoka mu gihugu cya Mali akaba ari naho aherereye mu biruhuko, yemeje amakuru y’uko ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports bigeze ahashimishije, yongeraho ko aho biganisha ari ukugaruka gukinira iyi kipe.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro n’ikipe ya Darling Club Mutema Pembe uyu musore agifitiye amasezerano nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Gacinya Chance Deny, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


