Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda bigiye gushimangira umubano w’ibihugu byombi, byibanda ku guhuza ikirere, ubufatanye mu by’imari n’ubukerarugendo. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maurice, Maneesh Gobin, na Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Maurice, Emmanuel Hategeka, ku itariki ya 17 Nzeri 2024.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zagaragaje ko zishimiye iterambere ry’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, zigaragaza ibyingenzi by’ubufatanye buzaza. Aba bayobozi bemeye kunoza umubano mu by’imari kandi baganira ku guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no kwakira abashyitsi n’ubukerarugendo muri Maurice.
Ikibanzweho mu biganiro kwari ukunoza uburyo bwo guhuza ikirere hagati ya Maurice n’u Rwanda. Impande zombi zashimangiye ko guhuza ingendo zo mu kirere neza byazamura ubukerarugendo kandi bigatanga amahirwe mashya mu bucuruzi nk’uko tubikesha urubuga rwa Africa Travel&Tourism Association.
Minisitiri Gobin yashimye ukuntu bukungu bw’u Rwanda buzamuka byihuse, yemeza ko ruzwi nk’igihugu cya Afurika gishingiye ku ihatana n’iterambere. Yasabye kandi u Rwanda inkunga yo gushyigikira umukandida ukomoka muri Maurice ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Anil Kumarsingh Gayan.
Inama yashojwe no kwiyemeza kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.


