Umunyapolitiki akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bitakwira Justin, yagaragaje ko intambara Leta ya RDC ivuga ko irwanamo n’u Rwanda ari ‘ikinamico’.
Uyu mugabo ukomoka i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radiyo Top Congo FM, mu kiganiro cyayo cyitwa ‘Top7’.
Ni ikiganiro yumvikanyemo anenga cyane ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, by’umwihariko ku bijyanye n’inzira bukoresha ngo bukemure ikibazo cy’intambara ingabo zabwo zirwanamo na M23.
Kuva mu myaka irenga ibiri ishize Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu ntambara n’umutwe wa M23, gusa Tshisekedi na Leta ye bakunze kugaragaza ko uriya mutwe utabaho ko ahubwo u Rwanda ari rwo rwateye Congo.
U Rwanda icyakora rwakunze guhakana ibirego byo gutera Congo cyangwa gufasha M23.
Bwana Bitakwira yagaragaje ko atemeranya n’ibyo Congo ivuga by’uko iri mu ntambara n’u Rwanda, ngo kuko iyo biza kuba ari byo yakabaye yarafunze imipaka ihuza ibihugu byombi.
Ati: “Niba koko turi mu ntambara n’u Rwanda, kubera iki Guverinoma ya Congo itemera ko imipaka ifungwa? Kubera iki umubano ushingiye kuri dipolomasi ugikomeje? Ibi birasa n’ikinamico, si intambara nyayo”.
Justin Bitakwira yunzemo ko ku bwe abona hari “urukundo rutunganye” hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Congo Kinshasa.



One Response
Depite Bitakwira yise intambara RDC ivuga ko irimo n’u Rwanda ‘ikinamico’
mwiriwe !tubashimiye amakuru mu tugezaho ni janvier i musanze congo ni tureke.