U Rwanda na Amerika byaganiriye ku kurushaho gushimangira umubano

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere byaganiriye uko byarushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro by’impande zombi byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Mary Catherine Phee usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika.

Nduhungirehe ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ayoboye delegasiyo y’u Rwanda yitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika ku rubuga rwabyo rwa X byanditse ko abayobozi bombi baganiriye “ku ntambwe zubaka zubaka mu rwego rwo gushimangira umubano wa Amerika n’u Rwanda”.

Byunzemo ko Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Molly Phee banasuzumiye hamwe “intambwe ikurikiyeho yo gukomeza imirwano mu burasirazuba bwa RDC”.

Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza, ndetse icyo gihugu kiza mu bitera u Rwanda inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga a milioni $268,8.

Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano; uburezi, ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *