Mushikiwabo arasaba abo bireba gukemura ikibazo cya Liban kitarafata akarere

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, ahangayikishijwe cyane n’ibikomeje kubera mu gihugu cya Liban kandi ababajwe n’impfu z’inzirakarengane zikomeje gupfa muri iki gihugu.

Nk’uko umuhagarariye yabyibukije mu nama iheruka y’Akanama gahoraho ka La Francophonie, Libani ni inkingi ya La Francophonie muri kano karere k’Isi (Mu Burasirazuba bwo Hagati).

Ni muri urwo rwego, Louise Mushikiwabo yifuje kwerekana ubufatanye bw’uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa n’abaturage ba Liban muri aya makuba mashya barimo nk’uko iyi nkuru dukesha 24haubenin.info ivuga.

Madamu Mushikiwabo yasabye iyubahirizwa mu bihe byose ry’amategeko mpuzamahanga ndetse cyane cyane n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kandi arahamagarira abafatanyabikorwa bose bireba gukora ibishoboka ibintu ntibikomeze gukomera, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yafata akarere.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF arashishikariza impande zose gushyigikira igisubizo cya dipolomasi kuri aya makimbirane mu gihe hubahirizwa imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mushikiwabo arasaba abo bireba gukemura ikibazo cya Liban kitarafata akarere
    Mwiriwe neza abokuri Bwiza? Ndabashimira ko mutugezaho amakuru, bibaye byiza mwazajya muhita muduha Link kuri channel zanya za YouTube nokurubuga rwa X

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *