Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kumusimbura azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi.
Musenyeri Rukamba yabitangaje kuwa Gatatu mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yiga ku komora ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye, yateguwe n’inama y’abepisikopi Gatolika, ibinyujije muri Komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro.
Ibi bije nyuma y’aho, kuwa 12 Kanama 2024, Vatikani yatangaje ko Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Musenyeri Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora Diyosezi ya Butare.
Itangazo ryagiraga riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare”.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco wagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasimbuwe ku mwanya wo kuyobora Paruwasi Regina Pacis na Padiri Pascal Tuyisenge, wari Umuyobozi wa Seminari ya Ndera.
Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Musenyeri Filipo Rukamba wayiyoboye asimbuye Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi nk’uko tubikesha KTPress.
Kuri ubu Musenyeri Rukamba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 27 ayobora Diyosezi ya Butare.
Musenyeri Rukamba ni muntu ki?
Musenyeri Filipo Rukamba yavutse ku itariki ya 26 Gicurasi 1948 i Rwinkwavu, ubu ni mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabatijwe ku itariki 29 Gicurasi 1948. Amashuri abanza yayigiye i Rwinkwavu, Rulindo, Rwamagana na Zaza.
Mu 1961 yagiye kwiga mu iseminari nto ya Kabgayi.
Mu1965 yagiye mu iseminari Saint-Paul y’i Kigali ari ho yarangiriye amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ikigereki n’ikilatini.
Tariki 14 Nzeri1968 yinjiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda kwiga Filozofiya na Tewolojiya.
Tariki 2 Kamena 1974 yahawe ubupadiri na Musenyeri Bigirumwami wari se wabo, ku Nyundo.
Mu 1976 Musenyeri Yozefu Sibomana wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yamwohereje kwiga muri kaminuza, i Roma, arangiza amasomo y’ikirenga (doctorat) yanditse igitabo (thèse) “Saint Cyprien et le martyre”.
Kuva 1983 kugera 1991 yayoboye Seminari nto ya Zaza.
Kuva 1991 kugera 1992 yabaye umuyobozi wa roho mu iseminari nkuru ya filozofiya y’i Kabgayi.
Kuva mu 1992 yabaye padiri mukuru wa Katedarali ya Kibungo.
Tariki 18 Mutarama 1997 yagizwe umwepiskopi hanyuma tariki 12 Mata 1997 aragizwa Katedarali ya Butare.
Aho abereye umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yashinze amaparuwasi 7, byatumye iyi diyosezi yari igizwe n’amaparuwasi 19 ubu igizwe na 26.
Amaze guha ubupadiri abapadiri 106, icyakora ingorane ntizibura kuko muri iyi myaka 25 amaze ayobora diyosezi ya Butare hari 19 babivuyemo, na 30 bitabye Imana, harimo na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi wabaye umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Butare (1962-1997).


