Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira yageze i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Latvia.

Kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ejo ku wa Gatandatu ni bwo inama ya La Francophonie izaba.

Iyi nama izibanda ku guhanga imirimo mu rubyiruko, ifite insanganyamatsiko yayo igira iti: “Hanga, shaka udushya, ubundi ukore ubucuruzi mu Gifaransa.”

Kuri gahunda biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu bitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama ubera mu mujyi wa Villers-Cotterêts, uherereye mu bilometero 80 mu majyaruguru y’iburasirazuba ya Paris.

Muri uwo mujyi ni ho Igifaransa cyemejwe nk’ururimi rw’igihugu cy’u Bufaransa mu 1539, gisimbuye Ikilatini.

Ku munsi wa Kabiri w’inama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizabera mu muhezo bizaba byiga ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoraranire hagati y’ibihugu, bizaba biyobowe na Perezida Macron.

Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.

Usibye imirimo y’iyi nama, byitezwe ko Perezida Paul Kagame agomba kwakirwa na mugenzi we Emmanuel Macron, bakaganira ku ngingo zirimo amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ngingo kandi Macron agomba no kuyiganiraho na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *