Bamwe mu bagore batuye mu cyaro bagaragaza imvune baterwa n’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro uko bikwiye nk’imwe mu nzitizi ibabuza kugera ku iterambere.
Abaganiriye na BWIZA babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Ku rwego rw’akarere ka Huye uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Mukura, ukaba witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu zirimo n’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere.
Wabimburiwe n’imurikabikorwa aho abagore batandukanye nk’abikorera ku giti cyabo, amakoperative n’amatsinda yamuritse ibyo bakora bibateza imbere, basabwa gukomeza guhanga udushya.
Mukansaga wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye , avuga ko usanga umugore wo mu cyaro avunika cyane mu mirimo y’urugo, kandi iyo mirimo mu by’ukuri itagaragara ngo ubone ko hari icyakozwe.
Ati: “Umwanya munini tuwumara turi mu mirimo yo kwita ku rugo nko guteka, kugaburira abana, kuvoma, gushaka inkwi zo gucana ndetse no guhinga. Rimwe na rimwe hari igihe duhinga tunahetse umwana ukiri muto, iyo ubirebye turavunika cyane, ni mugihe abagabo bava guhinga bahita bigira kunywa icupa”.
Uwamwezi Ernestine uhagarariye umushinga Keep Care Rwanda wavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Huye, yagaragaje ko amasaha umugore amara akora imirimo idahemberwa bituma atabona amahirwe yo kuba mu yindi myanya ifata ibyemezo cyangwa ngo akore indi mirimo ibyara inyungu.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo yashimye intambwe yatewe mu kwita ku mugore no kumuteza imbere mu mibereho ye, no kumuha uburenganzira bungana n’ubw’umugabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yagaragaje ko akarere kazakomeza kwita ku biteza imbere umugore, aho buri mwaka hatangwa amafaranga y’imishinga y’abagore n’urubyiruko.
Yaboneyeho gusaba abagore kubyaza amahirwe yose y’iterambere arimo gukora ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga.
Ati: “Nk’abafatanyabikorwa gahunda zabo nyinshi ziba zishingiye kuri gahunda zo guteza imbere umuryango, ariko by’umwihariko umugore bishingiye ku mateka hagiye habaho gusigara inyuma. Twifuza ko dufasha abagore bo mucyaro kumenya ayo mahirwe kugira ngo tuyahuze n’ibyo mukora kugira ngo byongererwe agaciro. Hari benshi hano badutegereje kugirango dufatanye tuyabyaze umusaruro.”
Uyu mwaka wa 2024 insanganyamatsiko ijyanye n’umunsi w’umugore wo mu cyaro yagiraga iti: ” Ibidukikije, ubuzima bwacu.”


