Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Sena ya Kenya yatoye kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ku mirimo ye kubera ibirego bitanu kuri 11 bamushinjaga, mu ntambwe itarigeze ibaho ishobora gusunikira n’ubundi igihugu mu bibazo bya politiki.
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yari yatoye mu cyumweru gishize kwirukana Gachagua, wafashije Perezida William Ruto gutsinda amatora mu myaka ibiri ishize ariko nyuma ashinjwa kuvangira guverinoma no kuba inyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko iherutse.
Abasenateri 54 kuri 67, abarenga bibiri bya gatatu bisabwa n’amategeko, batoye ko Gachagua yirukanwa ku kirego cya mbere cy’uko “yarenze ku itegeko nshinga”, bituma aba visi perezida wa mbere wa Kenya uvanywe ku mirimo ye.
Perezida wa Sena, Amason Kingi, yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, Nyakubahwa Rigathi Gachagua … areka gukomeza imirimo”.
Ibi ariko, ntabwo birangiriye aho nk’uko Reuters ivuga. Gachagua yatanze ibyifuzo byinshi bivuguruza icyifuzo cyo kumwirukana, kandi umucamanza mukuru yashyizeho itsinda ry’abacamanza batatu kugira ngo babisuzume.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, Gachagua wahakanye ibyo aregwa, yagombaga kwiregura ku byaha aregwa muri Sena.
Igihe yananiwe kwigaragaza, umwunganizi we Paul Muite yavuze ko visi perezida yari mu bitaro afite ububabare bukabije mu gatuza, asaba Sena guhagarika imirimo mu gihe cy’iminsi ibiri.
Ariko sena yanze kubikora, bituma itsinda ry’abanyamategeko rya Gachagua riva mu cyumba mu rwego rwo kwerekana ko batabyishimiye.


