Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi – Biden

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye urupfu rwa Yahya Sinwar nyuma yo kumenya iby’urupfu rwa Yahya Sinwar ari mu ndege yerekeza mu Budage .

Mu itangazo yahise asohora yagize ati: “Uyu ni umunsi utagira uko usa kuri Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Isi yose.” “Nk’umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi b’Abanyisiraheli, Abanyapalestina, Abanyamerika, n’abaturage b’ibindi bihugu birenga 30.”

Perezida Biden yongeyeho ko ubu igihe kigeze cyo kumvikana hagati ya Palestina na Israel kuri ejo habo hazaza. Ati: Yahya Sinwar yari intambamyi yabyo.”

Yashimangiye kandi ko yizeye ko bigiye kurangiza n’ikibazo cy’imbohe Hamas yatwaye bunyago mu gitero cyayo muri Israel mu Kwakira 2023.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi – Biden
    Aba batindi b’abanyAmerika niba Yesu atinze kugaruka bazasarura ku nabi irenze urugero rw’ubugome bakoreye inyoko muntu,bo ntibafite amaraso ku biganza gusa ahubwo barayanuka umubili wose,iyo barimo kwica abantu hirya no hino kw’isi barimbura batekereza ko badahemukira ababakomokaho?bitinde bitebuke bazasarura imbuto babibye uribaza ibintu bakoreye Palestine&Gaza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *