Umupasiteri yavuze uburyo Perezida Trump atari mu bazajya mu bwami bw’ijuru

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri mu idini rimwe ryo muri Amerika aherutse kwibasira umukuru w’igihugu, Donald Trump aho yavuze ko agira ubwoba bw’abinjira muri Amerika ariko ntagire ubwoba bw’uburyo ashobora kutazinjira mu bwami bw’Ijuru.
Ni mu gitaramo cyo guhimbaza Imana cyiswe Ministers March for Justice, cyateguwe n’abapasiteri 2 barimo Rev. Jesse Jackson ndetse na Rev. Al Sharpton ariko Rev Jakson akaba ari we wari umuvugabutumwa w’umunsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu butumwa yageneye abari bitabiriye ayo materaniro, uyu muvugaburumwa yagarutse ku mpungenge umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Trump akunze kugaragariza abanyamahanga baza mu gihugu cye, byanatumye abakumira ndetse ahandi akaba ari mu mishinga yo kubaheza yubaka uruzitiro rubatandukanya n’Amerika, ariko ngo akaba adatekereza ko na we ashobora kuzakumirwa mu bwami bwo mu ijuru.
Yagize ati”Trump afite ko afite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo n’icyongereza ndetse ko anafite ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere. Yesu ntashobora kuzinjira mu gihugu cya Trumo kimwe n’uko perezida Trump adashobora kuzinjira mu bwami bwa Yesu.”
Uyu muvugabutumwa yagarutse cyane ku magambo yo muri Matayo, avuga ku bijyanye n’uburyo Yesu yacaga imanza, uburyo yagaburiraga abantu akanabambika n’ibindi, ibi akabisanisha cyane n’imikorere ya Perezida Trumo yo kwanga kwakira abimukira baje bahungiye mu gihugu cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugabutumwa kandi yagarutse kuri gahunda zimwe na zimwe zatangijwe na Perezida Obama wacyuye igihe nyuma Trump yagera ku butegetsi akazikuraho kandi zari zifitiye abenegihugu umumaro munini.
Ni muri urwo rwego yagize ati”Bigaragara ko Trump adashobora no kwita kuri nyina aramutse arwaye kuko adakunda Omaba.”
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *