Mu karere ka Gicumbi,umurenge wa Rwamiko haravugwa inkuru y’umusore ufite imyaka 33 watawe muri yombi azira guteza umutekano muke,aho binavugwa ko yasambanyije nyina kugahato.
Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko.
Bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro aribwo bumvise nyina w’uwo musore atabaza, inzego z’ibanze zirahagera, zijyana uwo musore.
Jolie Beatrice, Gitifu w’umurenge wa Rwamiko yavuze ko amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina nabo bayumvise mu baturage gusa ngo ntabwo ariwe ubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.
Yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yaba yarakoze.Uwafashwe yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukure mu gihe iperereza rigikomeje.
Umukecuru bivugwa ko yasambanyijwe afite imyaka 55 y’amavuko. Yari asanzwe abana n’umuhungu we mu nzu.


