Gicumbi:Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko umugabo washatse kwica umugore n’abana be
Ku itariki ya 23 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Byumba, umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wagerageje kwica umugore n’abana be. Icyaha aregwa yagikoze ku itariki ya 11/04/2024 ubwo yatonganaga n’umugore we n’abana agashaka kubatema bakiruka bakamucika. Nyuma yo kumucika, yafashe umuhoro atemagura ihene zari ziziritse mu rugo arangije aratoroka. […]
Colonel Bora wahoze ari intasi ya FDLR asaba M23 gutabara abari Goma
Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bora Manass? wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, aribaza impamvu M23 ntacyo ikora ngo ujye gutabara abanye-Congo bakomeje kwicirwa i Goma. Ni nyuma y’amashusho mu minsi ishize yakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanye-Congo basa n’aho barya inyama z’abantu babiri bari bamaze kwicirwa i Goma. Aya mashusho ateye ubwoba […]
Gicumbi: Rwamiko, ukekwaho gusambanya nyina yatawe muri yombi
Mu karere ka Gicumbi,umurenge wa Rwamiko haravugwa inkuru y’umusore ufite imyaka 33 watawe muri yombi azira guteza umutekano muke,aho binavugwa ko yasambanyije nyina kugahato. Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko. Bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro aribwo bumvise nyina w’uwo musore […]
Muhanga: Uwari ukurikiranyweho kwica umugore we yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha umugabo witwa Ntahonkamiye Innocent wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko iki cyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Cyunyu, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, mu Karere ka Ruhango, […]
Paris: Bwa mbere Leta y’u Bufaransa yajyanwe mu rukiko ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku nshuro ya mbere, ku itariki ya 24 Ukwakira 2024, urukiko rw’ubuyobozi rwa Paris rwasuzumye uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu gihe ibikorwa byo gukurikirana abayobozi ba gisirikare cyangwa abanyapolitiki bo muri icyo gihe bitigeze bigenda neza, kuri iyi nshuro, ni ubuyobozi bw’u Bufaransa nk’urwego bukurikiranwe nk’uko iyi […]
Uganda: Urukiko rwakatiye imyaka 40 y’igifungo uwahoze ari umuyobozi muri LRA
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye uwahoze ari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA) igifungo cy’imyaka 40. Thomas Kwoyelo muri Kanama yahamijwe ibyaha 44 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara, iyicarubozo no gushimuta. Kwoyelo yagize uruhare runini mu byaha […]
Utavuga rumwe na Tshisekedi yasubije abanenze urugendo rwe mu Rwanda
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Franck Diongo, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi yagize icyo abwira abaneguye urugendo aheruka kugirira mu Rwanda, bamushinja kwifatanya n’umwanzi. Franck Diongo yagaragaje ishusho y’umubano utari mwiza hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu buryo busa nko kubaza. […]
Mushikiwabo yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano kandi rirambye muri Liban

Ku wa Kane, itariki 24 Ukwakira 2024, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano ryihuse kandi irrambye muri Liban, mu gihe cy’Inama Mpuzamahanga yo Gushyigikira Abaturage n’Ubusugire bwa Liban i Paris. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yibukije Itangazo ryo kwifatanya na Liban ryemejwe mu nama ya 19 ya […]
Rwamagana: Yafatanywe kg 30 z’urumogi abitse mu rugo
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rwamagana baguye gitumo umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibilo 30 bibitse mu nzu ye. Yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, akagari ka Gishore, mu murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n’imwe. […]
Samoa: Kagame yerekanye ko utakwirengagiza ijwi ry’ibihugu bito 2/3 by’Isi bigize Commonwealth

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama nyirizina y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, Perezida Kagame akaba na perezida w’umuryango ucyuye igihe, yagaragaje ko 2/3 by’ibihugu bito ku Isi ari abanyamuryango ba Commonwealth kandi utakwirengagiza ijwi ryabyo . Nk’uko bigaragara mu ijambo rya Perezida […]
Tshisekedi wifuza kuyobora RDC ubuzima bwe bwose ni umugambanyi: Moïse Katumbi
Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe yamaganiye kure icyifuzo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo guhindura itegekonshinga, agaragaza ko yamaze kugambanira icyizere yagiriwe n’abanye-Congo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Tshisekedi warahiriye “kurinda itegekonshinga rya RDC” yatangaje ko afite gahunda yo kurivugurura, nyuma yo kugaragaza ko “ryateguriwe mu mahanga ndetse […]
Mozambique yabonye Perezida mushya nyuma y’amatora yaranzwe n’imvururu
Komisiyo y’amatora muri Mozambique yatangaje ko ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi ari ryo ryatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba. Ibi bivuze ko Daniel Chapo wari uhagarariye FRELIMO mu matora ari we ugomba gusimbura ku butegetsi Filipe Nyusi urangije manda ebyiri. Chapo w’imyaka 47, wabonye amajwi 71%, azaba Perezida wa mbere wavutse nyuma y’uko Mozambique ibonye […]
Ibyigomeke byo muri Haiti byarashe indege y’Umuryango w’Abibumbye
Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 24 Ukwakira 2024, ibyigomeke byitwaje intwaro muri Haiti byarashe kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye bituma bituma igwa igitaraganya mu murwa mukuru Port-au-Prince. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika byavuze ko kajugujugu yari irimo abakozi batatu b’indege ndetse n’abagenzi 15 yaguye neza mu murwa mukuru. Kajugujugu z’Umuryango w’Abibumbye […]
Mu bihugu 21 bya Afurika imiyoborere yarushijeho kuba mibi mu 2023 – Raporo
Raporo nshya isuzuma ibyerekeye imiyoborere ku mugabane wa Afurika yerekanye ko hafi icya kabiri cy’abatuye Umugabane wa Afurika bari mu bihugu birangwa n’imiyoborere yakomeje kuba mibi mu myaka icumi ishize, mu gihe umutekano muke muri ibyo bihugu ukomeje kubangamira iterambere . Icyegeranyo ngarukamwaka ku miyoborere muri Afurika cyitiriwe Mo Ibrahim, cyagaragaje ko n’ubwo ibihugu 33 […]
Amerika yemereye u Rwanda izindi miliyoni 7$ yo kurangiza Marburg
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibinyujije mu Kigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), zizatanga inyongera ya miliyoni 7 z’Amadolari ku Rwanda yo gufasha gukomeza guhashya icyorezo cya Marburg (MVD). Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, iyi nkunga izakoreshwa mu gufasha kurangiza icyorezo cya Marburg. Amafaranga azakemura ibibazo by’ibigikenewe muri gahunda y’u Rwanda yo […]
RDC: BCNUDH yagatagaje ibirego 317 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri Nzeri 2024
Ibirego 317 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu byabonetse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu kwezi kwa Nzeri 2024. Ibi bikubiye muri raporo y’Ibiro Bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu by’Umuryango w’Abibumbye (BCNUDH), raporo yasohotse ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ikagera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Nk’uko uyu muryango wa LONI ubivuga, ibi […]