Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe yamaganiye kure icyifuzo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo guhindura itegekonshinga, agaragaza ko yamaze kugambanira icyizere yagiriwe n’abanye-Congo.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Tshisekedi warahiriye “kurinda itegekonshinga rya RDC” yatangaje ko afite gahunda yo kurivugurura, nyuma yo kugaragaza ko “ryateguriwe mu mahanga ndetse n’abanyamahanga”.
Tshisekedi yavuze ko hari itsinda ry’impuguke ryamaze gutegurwa ngo ritegure itegekonshinga rishya rizagirwamo uruhare n’abanye-Congo.
Nyuma yo gutangaza iyi gahunda abanyapolitiki batandukanye bayamaganiye kure, bagaragaza ko ari amayeri Tshisekedi ashaka gukoresha ngo ayobore RDC ubuzima bwe bwose.
Ni mu gihe itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya ko manda z’Umukuru w’Igihugu zitagomba kurenga ebyiri.
Moïse Katumbi yagaragaje ko Tshisekedi adakwiye gukomeza kuyobora RDC, bijyanye no kuba imyaka itandatu amaze ayobora iki gihugu yagaragaje ko nta bushobozi bwo gukomeza kukiyobora afite.
Ati: “Itegekonshinga ntabwo rizahinduka. Ryemejwe n’abaturage none uyu munsi Félix Tshisekedi afata abo baturage nk’abanyamahanga? Ntibintangaza. Ntegereza ko Félix Tshisekedi atari tayari kuyobora RDC. Nyuma y’imyaka itandatu ari ku butegetsi, na bwo ntabwo araba tayari kuyobora igihugu.”
Katumbi yunzemo ko Tshisekedi n’ubwo yahabwa indi 30 cyangwa 30 na bwo atashobora kuyobora Congo.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Perezida wa RDC yakabaye yegura, bijyanye no kuba yaragambaniye icyizere yagiriwe n’abanye-Congo.
Ati: “Félix Tshisekedi yakoze ibyo twita ubugambanyi. Yabeshye abaturage hanyuma anagambanira icyizere bamugiriye. Mu gihugu gifite gahunda, Félix Tshisekedi yakabaye yegura.”
Moïse Katumbi yashimangiye ko RDC idafite ikibazo cy’itegekonshinga, ko ahubwo ikibazo cyonyine igihugu gifite ari imiyoborere mibi.


