gasfmuew0aahtds.jpg

Samoa: Kagame yerekanye ko utakwirengagiza ijwi ry’ibihugu bito 2/3 by’Isi bigize Commonwealth

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama nyirizina y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, Perezida Kagame akaba na perezida w’umuryango ucyuye igihe, yagaragaje ko 2/3 by’ibihugu bito ku Isi ari abanyamuryango ba Commonwealth kandi utakwirengagiza ijwi ryabyo .

Nk’uko bigaragara mu ijambo rya Perezida Kagame rifungura inama ryashyizwe ku rubuga rwa Commonwealth, Perezida Kagame yashimiye igihugu cya Samoa cyakiriye iyi nama kikaba ari nacyo gihugu kirwa cya mbere cyakiriye inama ya CHOGM.

gasfmuew0aahtds.jpg

Perezida Kagame ati: “Inama y’uyu mwaka yerekana indi ntambwe ikomeye mu mateka y’Umuryango wa Commonwealth. Samoa nicyo gihugu cya mbere cy’ikirwa cyo muri Pasifika cyakiriye CHOGM”.

Avuga ko ibi bije mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera, kandi ku birwa bito bitera imbere muri Pasifika na Karayibe, iki ari ikibazo cyo kubaho.

Ati: “Afurika na Aziya nabyo bisangiye uyu mutwaro. Bibiri bya gatatu bya leta nto ku Isi ni abanyamuryango ba Commonwealth. Ntidushobora kwirengagiza amajwi y’abafite iki kibazo, kandi ntibakwiye kudusabiriza inkunga”.

Akomeza avuga ko mu gihe hitegurwa inama ya COP-29 mu byumweru bike biri imbere, Commonwealth ikwiye kugira icyo ikora kandi igatanga urugero yirinda gutanga amasezerano arimo ubusa.

gasfmuexyaejijg.jpg

Perezida Kagame avuga ko bakomeje gushyigikira gahunda y’Umwami Charles III w’u Bwongereza y’amasoko arambye nk’igishushanyo mbonera cy’ubufatanye bwa Leta n’abikorera n’ishoramari mu ngufu zitangiza ikirere muri Commonwealth.

Ati: “Mu by’ukuri, ikizadutera guca ku murongo wa nyuma mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere ni amafaranga menshi ava mu bihugu bikize. Nubwo bimeze bityo, imbaraga zacu hamwe ntizigomba guhagararira aho. Ibigenderwaho bigomba kuba bibereye, bidasunikira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu yandi madeni menshi”.

Perezida Kagame akomeza agaragaza ko guhanga imirimo mu ikoranabuhanga ku bagore n’urubyiruko bigomba kuguma ku mwanya wa mbere muri uyu mwaka.

Aha yagize ati: “Tugomba gushingira ku bushobozi bwo guhanga udushya n’ikoranabuhanga kugira ngo dukemure ikibazo kitoroshye cyo kwiyongera k’ubushomeri no kwimuka bidasanzwe. Ubu kandi ni inzira nziza yo kuziba icyuho cy’ubuhanga, hamwe n’ubusumbane mu mahirwe yo guteza imbere abantu hagati y’akarere kacu. Ubwenge buhimbano (Artificial Intelligence)ntibukwiye kuba ikibazo.”

gasfmufwoaaf9wb.jpg

Perezida Kagame agaragaza ko AI ikoreshejwe neza, hagashyirwaho politiki yumvikana, abantu bashobora kurenga aho bagarukira mu gutekereza kandi bakarushaho kubasha guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango wa Commonwealth wujuje imyaka 75. Icyahoze ari umuryango w’ibihugu umunani, ubu ugizwe n’ibihugu 56.

Ati: “Uburinganire, ubudasa, n’ubufatanye ni indangagaciro ziduhuza. Kubera iyo mpamvu, aho dufite amahirwe yo gukosora amakosa yacu, reka tubikore, kandi dushake ubwumvikane bushobora kwihanganira ikizamini cy’igihe. Hamwe no kubahana n’ibyo dutandukaniyeho, dushobora gutera imbere tugana ahazaza duhuriyeho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *