Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bora Manass? wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, aribaza impamvu M23 ntacyo ikora ngo ujye gutabara abanye-Congo bakomeje kwicirwa i Goma.
Ni nyuma y’amashusho mu minsi ishize yakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanye-Congo basa n’aho barya inyama z’abantu babiri bari bamaze kwicirwa i Goma.
Aya mashusho ateye ubwoba akurikira ubwicanyi bumaze igihe bwibasira uriya mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Col Bora mu kiganiro yahaye BWIZA TV, yavuze ko niba M23 irwanirira abaturage nk’uko ibivuga yakabaye ijya gutabara abanya-Goma bakomeje kwicwa.
Ati: “M23 sinzi niba na yo ndayishyira mu bafatanyacyaha, ariko yakabaye ijya gutabara bariya bantu bakomeje kuribwa. Buri munsi abantu baricirwa mu makaritsiye no mu mihanda. Babicaga bakabareka, none bageze aho kubarya. M23 yagiye kurengera abantu bazaba bamaze gupfa? Izabarengera batakiriho? Ubutaka ni bwo yagiye kurengera? M23 na yo ndi kuyigaya.”
Col Bora yavuze ko M23 itakabaye ijya kurwana mu bice bya Kalembe na Pinga ho muri Walikale, mu gihe i Goma abaturage bakomeje kwicwa.
Uyu musirikare yasabye ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga ‘gushyikira Goma’, ngo kuko n’ubundi zisa n’izamaze gufata uriya mujyi.
Ati: “M23 nigende irenganure bariya baturage, na ho kuhafata byo hasa nk’ahifashe. Gen Makenga duhuye namuseka, kuko abari kuribwa ntacyo abamariye.”


