gapohsuxoaaywji.jpg

Mushikiwabo yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano kandi rirambye muri Liban

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kane, itariki 24 Ukwakira 2024, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano ryihuse kandi irrambye muri Liban, mu gihe cy’Inama Mpuzamahanga yo Gushyigikira Abaturage n’Ubusugire bwa Liban i Paris.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yibukije Itangazo ryo kwifatanya na Liban ryemejwe mu nama ya 19 ya La Francophonie ku itariki ya 5 Ukwakira, risaba cyane cyane ihagarikwa ryihuse kandi rirambye ry’imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’amatora ya Perezida wa Repubulika, nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na OIF rivuga.

gapohsuxoaaywji.jpg

“Francophonie ni nzima muri Liban, kandi Liban iteza imbere Francophonie mu karere ndetse no ku Isi yose binyuze muri diaspora yayo, abahanzi bayo, abanyabwenge bayo ndetse n’abagira uruhare mu bukungu. Igihugu kiza imbere mu rurimi rw’Igifaransa mu Burasirazuba bwo Hagati kuva cyinjira mu muryango mu 1973, umutekano w’iki gihugu cy’ikinyamuryango wa Francophonie ni ingenzi cyane mu kubungabunga indangagaciro zo kwihanganirana n’imico itandukanye …. “, ibi bikaba byavuzwe na Louise Mushikiwabo.

Umuryango wa OIF kuri ubu ufite abanyamuryango 56, hamwe n’abanyamuryango batanu bafite uburenganzira bucagase n’indorerezi 32.

Ibi biravugwa mu gihe igitero cy’indege cya Israel cyahitanye nibura abanyamakuru batatu ubwo bari baryamye mu icumbi ryabo mu majyepfo ya Liban, aho ibitangazamakuru bivuga ko byibasiye mu gace kakuwe mu ntambara ikomeje kuba hagati y’Ingabo za Israel na Hezbollah.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *