RDC: BCNUDH yagatagaje ibirego 317 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri Nzeri 2024

Sangiza iyi nkuru

Ibirego 317 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu byabonetse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu kwezi kwa Nzeri 2024.

Ibi bikubiye muri raporo y’Ibiro Bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu by’Umuryango w’Abibumbye (BCNUDH), raporo yasohotse ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ikagera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

Nk’uko uyu muryango wa LONI ubivuga, ibi byaha byagize ingaruka ku bantu 1400 mu gihugu hose.

Muri iyo raporo, Umujyi wa Kinshasa niwo uza ku isonga mu turere twibasiwe cyane n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibi byatewe n’igerageza ryo gutoroka ryabaye tariki ya 2 Nzeri 2024, muri gereza nkuru ya Makala.Muri icyo gikorwa, iryo shami rya LONI ritangaza ko imfungwa 150 zapfuye.
Mu bice bibasiwe by’intambara, hakaba haragaragaye ibirego birenga 250 by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibi byagaragaje igabanuka rya 13% ugereranyije n’ukwezi kwabanje, aho hagaragaye ibirego 287.

Raporo igaragaza ko ubwicanyi n’ibikorwa byo kumugaza aribyo byari bihangayikishije cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Nk’uko iyo raporo ibigaragaza ngo mu bagize uruhare mu byaha by’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu harimo imitwe yitwaje intwaro nka M23 iza ku isonga, ikurikirwa na CODECO, APCLS na ADF.

Mu ntara zitagaragayemo intambara, BCNUDH ivuga ko habayeho ukwiyongera kw’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2024.

Ibi byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibirego by’ifungwa n’itabwa muri yombi ry’abantu binyuranyije n’amategeko, ahanini bitewe no kurenza igihe cyemewe cyo gufungwa by’agateganyo mu turere twa Kinshasa na Haut-Katanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *