Nyuma y’amafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupasiteri yicaye abayoboke be bari kumusoma ku birenge, uyu mupasiteri yagarutse asobanura impamvu ya byo.

Uyu muvugaburtumwa witwa Elvis Mbonye yasobanuye ko ibyo abayoboke be bamukorera baba bigana umugore wubamye agasoma ibirenge bya Yesu uvugwa muri Bibiliya bityo na we akaba agomba kubikorerwa kuko ari umuhanuzi n’intumwa y’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Elvis Mbonye ukomkoa muri Uganda nta dini abogamiyeho ariko abasha kwisanisha n’aho ageze avuga ko akora ibitangaza ndetse abantu bakanamuyoboka vuba.
Uyu mukozi w’Imana uvuga ko anaherutse gusura mu ijuru, avuga ko kuba abayoboke b’idini runaka bamusoma ku birenge ari bumwe mu buryo bwo kwiyeza kuko n’umugore wasomye Yesu yiyejeje muri ubwo buryo.

Yagize ati”Gusoma umuntu nkanjye uri mu murimo w’Imana ni uburyo bumwe kandi bwiza bwo kwiyeza, nta kibazo rero kuba abantu bansoma ku birenge kuko na Yesu babimukoreye.”
Uyu muvugabutumwa ngo afite insengero zisaga 500 mu gihugu cye yisangamo, aho agera bakamwakira nk’abakira umukiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga ko inkweto ze zejejwe kuko yazikandagije mu ijuru ubwo aherukayo bityo zikaba zibasha kweza abantu bamusomye ku birenge.

Agenda mu modoka ihenze, akambara imyenda ihenze kurusha abandi bayoboke be ariko ntibasiba kumuha indi mitungo kubera uburyo bemera ubuhanuzi bwe.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


