Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahawe imirimo mishya, agirwa umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, Urubuga ngishwanama rw’inararibonye rw’inararibonye z’u Rwanda.
Ni inshingano Dr Habumuremyi yahawe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Abandi bahawe inshingano nk’abagize ruriya rwego barimo Amb. Zaina Nyiramatama wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc na Amb. DieudonnĂ© Sebashongore wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi.


