Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we amukubise umwase mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 wishe umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu mutwe.

Ibyo byabaye ku itariki ya 09 Ugushyingo 2024 mu gihe cya saa sita zijoro mu mudugudu wa Kinyonzwe, akagari ka Zivu, umurenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, nyuma y’uko umugore we atashye mu gicuku yasinze bakarwana.

Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko yatonganye n’umugore we amubaza impamvu atashye igicuku yasinze bakarwana; umugore agasohoka akajya hanze; hanyuma akamusangayo akamukubita umwase ukamuhusha ugahamya umwana yararimo konsa mu gihorihori.

Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *