Libya itumye Abanyarwanda barara bigunze
Ikipe y’Igihugu ya Libya yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0, bituma icyizere cyayo cyo kujya mu gikombe cya Afurika gisigarira mu mibare. Amavubi yari yakiriye Libya kuri Stade Amahoro, mu mukino wa gatanu wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ni umukino umutoza Torsten Fran Spittler […]
Rwamagana: Indwara y’amayobera yagaragaye ku banyeshuri
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nawe rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 , mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana , haravugwa indwara imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara. Uburyo ubwo burwayi bufata byatumye bamwe mu baturage bavuga ko buterwa n’amadayimoni . Iyi ndwara bahimbye” Tetema” abakobwa […]
Kazungu Claver yasezeye Radio TV 10
Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver yamaze gutangariza iki kinyamakuru ko atazakomezanya na cyo nyuma y’imyaka ine amaze agikorera by’umwihariko mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko kubera impamvu ze bwite yasezeye. Ati :“Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera […]
Kayonza: Abayobozi b’ishuri batawe muri yombi bakekwaho guha abanyeshuri ikigage cyateye urupfu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET’ giherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, bakekwaho kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage, bikekwa ko aricyo cyateye urupfu rw’umwe mu banyeshuri bakinyweye uvuka mu Karere ka Gatsibo. Abatawe muri yombi ni Soeur Kasine Marcianne ari nawe Muyobozi […]
Kicukiro: Nyuma yo kwica umubyeyi we yigemuye kuri Polisi
Mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umusore ukekwaho kwica ise umubyara arangije yishyikiriza Ubugenzacyaha. Uwishwe yitwa Abdul Muhire akaba yari afite imyaka 48 y’amavuko naho uwo muhungu we afite imyaka 25. TV 1 ivuga ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu […]
Intwaro z’Abafaransa zirakoreshwa mu ntambara muri Sudani hirengagijwe embargo ya Loni – Amnesty
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, wavuze ko ikoranabuhanga rya gisirikare ry’u Bufaransa riri gukoreshwa mu ntambara ikaze yo muri Sudani hirengagijwe embargo y’Umuryango w’Abibumbye. Amnesty International ivuga ko umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces muri Darfur ukoresha imodoka wahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizwemo ikoranabuhanga ry’Abafaransa mu gihe urwana n’ingabo […]
Ubushinjacyaha na RCS baganiriye ku kunoza imikoranire
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, NTETE Jules Marius yagiranye na Komiseri Mukuru w’ Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora, Evariste MURENZI cyabereye ku biro bikuru by’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Muri iki kiganiro haganiriwe ku mikoranire y’inzego zombi, inshingano bahuriyeho n’uburyo zanozwa hagamijwe kwihutisha ubutabera, ndetse n’ibibazo bibangamira imitangire y’ubutabera muri […]
RDC irashinja u Rwanda kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba
Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo Judith Suminwa Tuluka yashinje u Rwanda gutuma Guverinoma ye idashora imari mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho bisanga bashora amafaranga menshi mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu bashinja u Rwanda kugiramo uruhare. Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 13 ugushyingo 2024 I Baku muri Azerbaidjan […]
RDC: Ingabo za SAMIDRC zahawe Komanda mushya
Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ugizwe n’ingabo zavuye mu bihugu bitatu, wabonye umuyobozi mushya. Colonel Thembekile Nqukuva wagizwe umuyobozi wa SAMIDRC avugwa n’Ibiro bishinzwe Amakuru rusange by’Ingabo za Afurika yepfo nk’umusirikare ufite uburambe wari waroherejwe mbere muri iki gihugu cya Afurika yo hagati […]
EU yongereye igihe ibihano yafatiye u Burundi bizamara
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wafashe icyemezo cyo kongeraho igihe cy’umwaka ibihano wafatiye igihugu cy’u Burundi na bamwe mu bagize guverinoma mu mwaka wa 2015. Ibihano byibasiye abakekwaho kuba baragize uruhare mu kwibasira abigaragambyaga barwanya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe ndetse Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwemeje ko inyuranyije n’itegeko nshinga. Ku ishyirahamwe […]
Brazil: Umuntu umwe yapfuye nyuma y’ibitero ku Rukiko rw’Ikirenga
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 13 Ugushyingo 2024, umugabo wagerageje gutera Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil mu murwa mukuru Brasilia, yaba yishwe n’ibisasu bye. Uyu yaje gusangwa yapfuye hanze y’inyubako nyuma gato y’ibisasu bibiri biturikiye muri ako gace. Abari aho bavuga ko babonye uyu mugabo ajugunya ibisa n’ibiturika mbere yo guturika. Abayobozi […]
Mozambique: Byibuze abantu 6 biciwe mu myigaragambyo abandi barakomereka
Muri Mozambike, byibuze batandatu bapfuye kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Ugushyingo 2024, bazize imyigaragambyo yabereye i Nampula, mu majyaruguru y’igihugu. Iri ni isuzuma ryambere ryakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta, wemeje ko hanakomeretse umunani bakomerekejwe n’amasasu muri uyu murwa mukuru w’intara . Kuri uwo munsi hari hatangiye icyiciro cya 4 cy’imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu […]
Ambasaderi wa Amerika i Nairobi wari utishimiwe n’abanya-Kenya yeguye
Meg Whitman wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya ku wa Gatatu yeguye kuri izo nshingano, nyuma y’igihe yotswa igitutu n’abanya-Kenya bamusabaga kubavira mu gihugu. Uyu mudipolomate kandi yeguye nyuma y’icyumweru kimwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika. Uyu mugore usanzwe ari n’umuherwe yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Ambasaderi wa Amerika […]
Kigali: Howo yishe umumotari n’umugenzi
Abantu babiri barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo baguye mu mpanuka, nyuma yo kugongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo. Ni impanuka yabereye ku Gisozi ho mu karere ka Gasabo, hafi n’urwibutso. Ishami rya Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje ko abaguye muri iriya mpanuka ari […]
Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we amukubise umwase mu mutwe
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 wishe umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu mutwe. Ibyo byabaye ku itariki ya 09 Ugushyingo 2024 mu gihe cya saa sita zijoro mu mudugudu wa Kinyonzwe, akagari ka Zivu, umurenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, nyuma y’uko umugore we atashye mu gicuku […]