Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, NTETE Jules Marius yagiranye na Komiseri Mukuru w’ Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora, Evariste MURENZI cyabereye ku biro bikuru by’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).
Muri iki kiganiro haganiriwe ku mikoranire y’inzego zombi, inshingano bahuriyeho n’uburyo zanozwa hagamijwe kwihutisha ubutabera, ndetse n’ibibazo bibangamira imitangire y’ubutabera muri rusange n’ uburyo byakemuka nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Mu ijambo rye, Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru yagaragaje ko biri mu nshingano z’Ubushinjacyaha ndetse na RCS kwihutisha ubutabera kandi ko kugira ngo bigerweho hakenewe imikoranire myiza hagati y’inzego z’ubutabera.
Yongeyeho ko imikoranire myiza ariyo ituma ibibazo bijya bigaragara mu madosiye y’abakatiwe n’inkiko bikemuka kandi ko ikwiye kwimakazwa kugira ngo bikemuke burundu.


