Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abasenateri n’abadepite batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomoka mu ishyaka ry’aba Rebublicain.

2s

Perezida Kagame yaganiriye ibintu bitandukanye n’aba bagize itsinda ry’abadepite bo muri Amerika bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

1a

2b

2g

Iri tsinda ryaje riyobowe na Senateri Jim Inhofe wo muri Oklahoma, ririmo Senateri Mike Enzi wo muri Wyoming, Senateri Mike Rounds wo muri Dakota y’Amajyepfo, Reid Ribble wo muri Wisconsin na Tim Walberg wo muri Michigan.

2d

Biteganyijwe ko iri tsinda rizava mu Rwanda ryerekeza I Addis Abeba muri Ethiopia.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Amafoto: Village Urugwiro

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *