Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika arasabwa guhosha ibibazo biri hagati ya Kompanyi zikora indege, imwe yitwa Boeing CO yo muri USA na Bombardier yo muri Canada ariko inafite inganda muri Irlande.
Hashize umwaka , Kompanyi y’inya Canada, Bombardier yazobereye mu byo gukora indege ,igiranye ubucuruzi bw’indege za yo n’indi ya Delta Air Lines yo muri Amerika, aho iyi Kompanyi ya Delta yaguze indege 75 zo mu bwoko bwa CSeries, izigura na Bombardier,ishami ryo rikorera muri Irland .
Hari ku wa 27 Mata umwaka ushize, Boeing yatanze ikirego muri Komisiyo ya Amerika ishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, ikirego gifite inyito y’uko ubucuruzi bwakozwe hagati ya Delta na Bombardier bwabayemo uburiganya, icyo mu bucuruzi mpuzamahanga bita “Dumping”.
Dumping: Ni ubucuruzi bukorwa mu kugura ,kugurisha, cyangwa kurangura ibintu mu mahanga, ariko ibi bigakorwa ku giciro kiri hasi cyane y’ibipimo iyo kampani igurisha, irangura cyangwa iranguza isanzwe icururizaho imbere mu gihugu, ari nabyo byakozwe muri uko kugura indege kwa Delta ,izigura na Bombardier.
Theresa May ni Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza aratakambira Donald Trump rero amusaba ko yakwinjira muri iki kibazo vuba na bwangu amazi atararenga inkombe, kuko mu gihe cyarushaho kwinjira mu bucamanza cyane, Boeing yaba isa n’aho ibonye urwaho kuri mukeba wa yo Bombardier ,bikaba byakurikirwa n’uko Bombardier yatakaza imbaraga harimo no guhagarika ibikorwa byayo muri Irland, abakozi bayo basaga 4500 bayikoreraga bagatakaza imirimo.
Ubwongereza bukomeza gushimangira ko iki ari ikibazo cyo Ku rwego rwo hejuru, cyakagombye guhagurukirwa na za Guverinoma zose zirebwa nacyo, yaba Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ndetse na Donald Trump, bakaba bombi bakwinjira muri iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibazo kandi nta kuntu Leta y’Ubwongereza itagihagurukira mu gihe muri Irland ya Ruguru ariho ishyaka ry’aba Conservateur, Madame May aturukamo, bakesha ubwiganze mu Nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza .
Iyo nkunga ikaba itangwa n’itsinda riharanira demokarasi n’ukwishyira hamwe kw’abanya Irlande ya ruguru DUP [ Democratic Unionist Party ] rituma Conservative Party igira ubwiganze muriyo Nteko y’Ubwongereza.
Ibi rero bituma Ubwongereza budafata iki kibazo nk’icyoroshye,cyane ko cyakora ku buzima bw’abatari bake muri Irlande ya ruguru , kimwe n’ahandi ku isi.
Ni nacyo kibazo bikekwa ko kiziharira inama abayobozi b’Ubwongereza bateganya kugirana n’aba Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha, nkuko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bwiza.com ikesha iyi nkuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Canada Chrystia Freeland ubwo yabazwaga kuri iki kibazo n’itangazamakuru, yagize ati “Igikenewe ni ukugerageza umuti wose ushoboka kuri iki kibazo”.
Madamu Freeland kandi yanaboneyeho kwemeza ko iyi ngingo yanayivuganyeho na mugenzi we w’Ubwongereza ku wa mbere tariki ya 11 Nzeri.
Yagize ati : “Twembi dusa n’aho turi umwe. Turi abafatanyabikorwa kandi turaharanira gukemura iki kibazo mu bucuti bukomeye dusanganywe”.
N’ubwo inzira za dipolomasi zirimbanije ariko, inyuma gato hari igitutu cy’uko Urukiko rw’Ubucuruzi muri Amerika, rushobora kuzafata imyanzuro yarwo ku wa 25 Nzeri uyu mwaka, ari nayo mpamvu abategetsi batagoheka basiganwa n’uko iki kibazo kitaba icy’ubucamanza.
Umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yatangaje nawe ati “Icyo twese dushyize imbere ni uko Boeing yareka gukomeza iki kibazo mu kirego, hakarebwa uko habaho umwumvikano na Kompanyi ya Bombardier”.
Yakomeje ahamya ko Bombardier ari inkingi ya mwamba ku bukungu n’imitangire y’akazi muri Irlande ya Ruguru.
Kompanyi ya Boeing ibajijwe uko yumva iki kibazo ,umuvugizi wayo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri, yatangarije itangazamakuru ko ntacyo yavuga ku ngingo imaze kugera hagati y’inzego zikomeye zirimo n’abakuru b’ibihugu!
Abakurikiranira ibintu hafi ariko basanga Madamu May atazoroherwa no kumvisha Bwana Donald Trump kuri iyi ngingo yo gusaba ko Boeing nka Kompanyi ya Amerika, barekeraho gukurikirana Bombardier mu gihe Trump agendera ku mahame agira ati “America First”, nko kuvuga ati “Amerika mbere na mbere” ,ibindi ubundi.
Trump ngo yitezwe n’abanyamerika batari bake bashaka kureba uko azitwara kuri iyi ngingo bashaka kureba koko niba mu bihe bikomeye nkibi, yakwihanukira agashyigikira ko imwe muri Kompanyi za Amerika nka Boeing ikora indege yabura ijambo mu byayikorewe.
N’ubwo bimeze gutyo ariko mbere Kompanyi ya Boeing yari yatangaje amagambo akaze kuri iki kibazo, igira iti “Boeing yatekereje cyane kuri iki cyemezo, ku buremere buhwanye n’akababaro ibyakozwe na Bombardier byaduteye, n’ibikomere bizakomeza kudutera kugeza mu gihe tutazi uko kireshya kiri imbere, kandi ntabwo twakwihanganira uburiganya buri ku rwego rumeze kano kageni”.
Mu gusoza itangazo ryayo Boeing yagize iti“Twe nka Boeing twizera ko ubucuruzi mpuzamahanga bugomba gukorwa ku rwego ruha buri umwe wese uruhare rungana n’undi, mu mategeko agenga ubucuruzi”.
Gusa kuri ibi bivugwa na Boeinga, Kompanyi ya Bombardier yahise ibitera utwatsi ,ndetse itangaza ko nta shingiro bifite,ko ndetse binagayitse.
Bombardier na yo bidatinze yahise ishyira hanze itangazo ryagiraga riti “Ntimwishinge Boeing n’inzandiko zayo, niko yabaye mu gushaka gusenya abakora ibisa n’ibyo ikora, kimwe n’abandi baharanira kuzana udushya ku birebana n’iby’indege n’ingendo zo mu kirere, niko yabaye”.
Mu bihugu byateye imbere, imanza nk’izi muri business zijya zihagurutsa inzego zose z’ubutegetsi cyane cyane iyo hajemo intambara y’icyo buri ruhande ruba ruharanira nk’inyungu zarwo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David /Bwiza.com


