Kuri uyu wa Mbere Abanyarwanda bongeye kuramukira mu matora bitorera Abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama Njyanama z’Uturere batorerwa mu Mirenge.
Aya matora yatangiye saa moya za mugitondo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016, bikaba biteganyijwe ko asoza saa cyenda z’amanywa, aho imyanya itorerwa 832 y’abajyanama ihatanirwa n’abantu 2000.
Mu gihe mu matora ashize yo ku rwego rw’imidugudu n’utugari yakozwe abaturage bajya inyuma y’umukandida bifuza ko yabayobora, ay’uyu munsi yo biteganyijwe ko akorwa mu ibanga hakoreshejwe ikarita y’itora n’indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kiyisimbura.
Abatorerwa kuba abajyanama mu mirenge, kuwa 27 Gashyantare bazitabira amatora ya ba gitifu b’uturere, na njyanama z’uturere.
Nk’uko bitangazwa na Olive Kansanga, impuguke mu bijyanye no gutegura amatora muri NEC, ibikenewe byose ngo amatora abe byamaze kugezwa ahazatorerwa. Yongeyeho ko kugeza ubu nta hatorerwa havuga ko hageze ibikoresho bikererewe, hakaba hari icyizere ko amatora agenda uko byateganyijwe nk’uko kansanga yakomeje abitangariza The New Times dukesha iyi nkuru.
Amatora y’inzego z’ibanze muri rusange yatangiye kuwa 08 Gashyantare hatorwa abajyanama ku rwego rw’imidugudu n’utugari, bikaba biteganyijwe ko azarangira kuwa 04 Werurwe 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



