Mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones)

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga n’abandi kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata ayo mashusho.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘ Belgine Training Center (BTC)’, avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru b’umwuga.

Agira ati “amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye, ni amahirwe ku rubyiruko ruzajya ruhabwa ubumyi, ruzajya ruhungukira byinshi kandi mu gihe gito”.

Akomeza avuga amasomo azajya atangirwa muri iri shuri; gufata amashusho ukoresheje camera na Drones, gutunganya amajwi n’amashusho, gushushanya amashusho ‘graphics design’, kumenyereza mu mwuga w’itangazamakuru,TV Presenter,

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu rwego rwogufasha urubyiruko kwiga imyuga no kwiteza imbere, abantu 10 baziyandikisha bwa mbere ngo bazishyurirwa 20% n’iki kigo BTC.

Ikigo ‘Belgine Training Center (BTC)’ kizajya kigishamo abarimu batandukanye, Abanyarwanda n’abandi b’inzobere baturutse mu gihugu cy’u Buholandi.

belgine
Bizimana Belgine, umuyobozi wa BTC

Abifuza kwiga aya masomo baratangira kwiyandikisha ku itariki ya 15 Nzeri 2017 imbere ya sitade regional i Nyamirambo mu kigo cy’abasaveri.

Aya masomo azajya amara amezi 3, ukundi kwezi kukaba uko kwimenyereza uyu mwuga kuri TV, abazakurikira aya masomo kandi bazahabwa impamyabumenyi.

Hanashyizweho kandi umurongo wa Telefoni uzajya ubafasha mu gihe hari ufite ibyo ashaka gusobanuza kuri gahunda ijyanye n’aya masomo , ariwo +250783721 444, nimero inakoreshwa kuri watsapp. Ayamasomo azatangira ku wa 1 Ukwakira 2017.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *