Ndatwite, numva nkeneye imibonano mpuzabitsina cyane kandi umugabo wanjye yagiye muri misiyo hanze- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Munyihanganire ntabwo nifuje gutangaza amazina yanjye, ndagisha inama na njye kuko ubu ndi umugore, ndatwite inda y’amezi 5, umugabo wanjye ari muri misiyo kandi azagaruka habura ukwezi kumwe ngo mbyare.
Inda ntwite ni iy’umwana wa mbere, umugabo wa njye yagiye mfite ukwezi kumwe, ariko nkuko bisanzwe ku bagore batwite, hari ibintu ahurwa n’ibyo yumva akunze cyane, kimwe nuko hari igihe ahurwa umugabo nkuko hari inkuru nigize kubona kuri iki kinyamakuru bwiza.com kibivuga.
Ku bwanjye numva nkunze cyane umugabo wanjye, buri kanya mba numva nshaka kureba amafoto ye kuko we ntabwo ari hafi aha, iyo ngeze mu buriri mba numva mushaka cyane kimwe nuko iyo mutekereza mpita numva ngize ububobere bwinshi mu gitsina kandi nicaye cga se ndyamye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Basomyi ba bwiza.com mumfashe mumbwire, kuko hari igihe nkeka ko ari uburwayi, gusa iyo tuvuganye kuri telefone ambwira ko azaza mu kwa mbere, kandi nzaba ndi mu kwezi kwa nyuma.
Mu by’ukuri nabuze icyo nkora kandi numva ntorohewe, inama zanyu z’abakuru ndazikeneye, kuko nabonye hari byinshi kandi byiza mufasha imbaga nyamwinshi, murakoze murakarama.
Hari ubutumwa wifuza ko twagutambukiriza, twandikire kuri email itatheone08@gmail.com
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *