Abasore bagera kuri 15 baherutse kwishyikiriza inzego z’umutekano mu Burundi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru baritangariza uko bapangaga ibitero n’uko bajyaga bica abantu bakanatera za grenades mu mujyi wa Bujumbura.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, aba basore bavuze ko imyitozo ya gisirikare bayiherewe mu Rwanda, ndetse ko mu bakundaga kuza kubereka uko bakora kugirango bafate u Burundi harimo Gen. Niyombare wari uyoboye abasirikare bashatse guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi, Alexis Sinduhije ndetse na Hussein Radjabu.

Mubyo batangarije abanyamakuru bakundaga gukora harimo kwica abantu, kurasa amasasu ninjoro, no gutera za grenades nk’uko iyi nkuru dukesha Bujatoday ikomeza ivuga.
Umwe muri aba basore avuga ko yahoze mu mutwe wa Red Tabara avuga ko yawurwaniye ataramenya n’izina ryawo. Yavuze ko bimwe mu bikoresho yari afite bya gisirikare birimo imbunda zirasa rocket 1, karachnikov 6 na mitrailleuses 2 yabitanze abyatse abo bakoranaga yari ayoboye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


