Intumwa idasanzwe ya Perezida Barack Obama mu karere k’ibiyaga bigali, Thomas Perriello yasabye Leta y’u Burundi kureka gufata abatavuga rumwe nayo kimwe ibita abagizi ba nabi, abicanyi cyangwa inkozi z’ibibi.
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi 3 mu karere k’ibiyaga bigari, mu kiganiro Thomas Perriello yagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2016, yatangaje ko nta munsi n’umwe Amerika izigera ishyigikira abahungabanya umutekano cyangwa abagaba ibitero ku baturage.
Gusa yakomeje avuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bidasobanuye kwitwa umwicanyi, inkozi y’ibibi cyangwa umugizi wa nabi.

Thomas Perriello avuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntaho bihuriye no gushaka kubuhirika, aha akaba ariho yahereye yihanangiriza Leta y’u Burundi ayisaba kwirinda gushyira mu gatebo kamwe abatavuga rumwe nayo bose.
Ibi yabivuze mu gihe hari abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi ku iyubahiriza ry’amasezerano y’i Arusha ndetse hakaba hari n’abandi bagamije gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ko izi mpande 2 zitandukanye zidakwiye gushyirwa mu gatebo kamwe.
Leta ya Amerika ngo ishishikajwe n’uko habaho ibiganiro bihagarariwe n’intumwa z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, hakamenyekana ukuri ku bwicanyi bushinjwa Leta ndetse n’ukuri ku byaha bishinjwa abatavuga rumwe nayo.
Intumwa ya Barack Obama ije mu Burundi mu gihe Leta y’u Burundi initeguye kwakira umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon uzaba anaherekejwe n’intumwa 5 z’abakuru b’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe nyuma hakazanaba inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango (UA).
Ati: “ kazaba ari akanya keza kandi katazongera kubaho kugirango Leta y’u Burundi igaragaze ubushake ifite bwo kugarura umwuka mwiza”.
Mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko nta bwicanyi yigeze ikora, Thomas Perriello arasaba ko yareka (Leta) hagakorwa iperereza ryigenga mu rwego rwo kugaragaza ukuri.
Gusa yaboneyeho akanya ko gushimira Leta y’u Burundi ku ngingo yafashe yo gufungura radiyo 2 zigenga akaba asaba ko n’izindi zafungurwa zigakora mu bwisanzure busesuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


