Rayon Sports: Umunya-Mali Ismaila Diarra amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi Ismaila Diarra wanyuze muri Rayon Sports akaza kwerekeza mu ikipe ya DCMP yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amaze gusinyira Rayon Sports imyaka ibiri ayikinira.

Uyu rutahizamu wigaragaje cyane ubwo yakiniraga Rayon Sports aje gufasha gukemura ikibazo cy’ubusatirizi kuko hari hakeneye kongerwamo imbaraga, ubushobozi yagaragaje rero ngo bukaba budashidikanywaho kuzafasha ikipe ye kwitwara neza, nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kipe.

Rutahizamu Diarra wyigeze gukinira iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda .Ni nyuma y’amakuru yari yavugishije abakunzi n’abafana b’iyi kipe ko ashobora kuba ari kuganira n’ikipe ya As Kigali byavugwaga ko ashobora kumwegukana.

Diarra mbere yo gusinya aya masezerano yakiriwe n’abafana benshi ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo yitabiraga imyitozo yo muri iki gitondo yabereye kuri kuri sitade Mumena.

Diarra

Diarra mu myitozo na bagenzi be

Aba bafana bagiye mu myitozo y’iyi kipe ntibabona yo uyu mukinnyi, byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yamaze kumvikana gusinyana na AS Kigali nkuko byari byakomeje guhihwiswa.

Hashize igihe kitageze ku isaha Diarra yaje kugera kuri sitade umumena ari kumwe na Perezida w’iyi kipe Gacinya Denis ari no mu modoka ye. Abafana bahise bamusamira hejuru mu rwego rwo kumwishimira maze bamushyira mu birere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uretse Diarra, iyi kipe kandi irenda gusinyisha Umurundi Fuade Ndayisenga wahoze ari kapiteni w’iyi kipe, waje kuyivamo akajya muri Kenya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *