Rwanda Shima Imana, si Kigali Shima Imana-Bishop Alexis Birindabagabo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango PEACE Plan utegura umunsi wahariwe gushima Imana mu Rwanda, “Rwanda Shima Imana” uratangaza ko ugiye kugaragaza impinduka zidasanzwe mu gukangurira Abanyarwanda kurushaho kwiyegereza Imana, aho uyu muhango wari umenyerewe kubera I Kigali ugomba kurenga ukegerezwa abaturage mu midugudu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nzeri 2017, Umuvugizi w’uyu muryango, Bishop Bilindabagabo Alexis yavuze ko imyaka 5 ya mbere yari iyo kwitoza bityo ubu ibikorwa nyirizina byo kwigisha abanyarwanda gushima Imana bikaba ari bwo bigiye gutangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Rwanda Shima Imana yatangiye mu Rwanda guhera muri 2012, aho mu myaka 3 yabanje byasaga no kwitoza kuko byakorerwaga I Kigali gusa. Ibyo twakoze byari ukurema umuco, kandi iyo urema umuco uwusubiramo kenshi kugira ngo abantu babibone. Ibyo rero twarabirangije igisigaye ni ukwigisha uwo muco wo gushima Imana mu banyarwanda.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Rwanda Shima Imana igitangira yahoraga ikorera I Kigali gusa ariko nyuma yo kumenyera ikaba yaratangiye no kwizihizwa mu turere guhera umwaka washize wa 2016, uyu mwaka wa 2017 wo ukaba ufite umwihariko wo kuba bizamanuka kugera ku rwego rw’umudugudu.
Rwanda Shima Imana ikora ite? Igamije iki?
Rwanda Shima Imana ni umunsi wahariwe amasengesho mu Rwanda, ukaba ari umunsi watangijwe mu 2012 n’umunyamerika Rick Warren, ukaba wari ugamije gutuma Abanyarwanda barushaho kwegerana n’imana ariko bashima ibyo yabagejejeho ndetse nab o ubwabo bakegerana.
Uyu munsi wari usanzwe umenyerewe kuba mu kwezi kwa 8 ariko uyu mwaka hakaba harabayemo impinduka bitewe n’impamvu z’amatora.
Ni muri urwo rwego, nyuma y’amatora habaye amasengesho yo kwishimira insinzi y’ibyvuye mu matora ariko uyu munsi wo gusenga nyirizina ukaba uteganyijwe kuwa 24 uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka igera kuri 5 ishize, iyi gahunda ya Rwanda Shima Imana yageze ku bikorwa bitandukanye birimo guhuza inzego z’ubuyobozi n’iz’amatorero, guhuza abanyamadini batandukanye kuko uyu muhango nta dini na rimwe ushingiraho, gufasha abatishoboye bubakirwa inzu zo kubamo, guhabwa inka zo korora n’ibindi.
Umuyobozi wa Peace Plan itegura uyu munsi, yatangaje ko intego nyamukuru y’uyu munsi yagezweho ndetse kurenza uko byateganywaga kuko hari hagamijwe mbere na mbere guhuza abanyamadini bo mu matorero atandukanye bakamenyana ariko by’umwihariko gutoza Abanyarwanda umuco wo gushima Imana.
Rwanda Shima Imana nta muryango, itsinda cyangwa itorero wegamiraho bityo Abanyarwanda bose bakaba bemererwa kuwitabira ndetse bakanahabwa umwanya ungana wo kwishimira no gushimira ibyagezweho.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *