Isabukuru nziza Mzee wa Kazi- Ubutumwa Gen. Muhoozi yageneye se ‘Museveni’

Sangiza iyi nkuru

Ubwo Perezida Museveni yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, abantu benshi batandukanye bagiye bamwoherereza ubutumwa bamwe babucishije ku mbuga nkoranyambaga bayimwifuriza, muri abo hakaba harimo n’umuhungu we w’imfura.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu w’imfura wa Museveni, yagize ati “Isabukuru nziza musaza w’inararibonye ’mzee wa kazi’.

Uyu musore wanakomeje ubutumwa bwe asabira se umugisha ku Mana ndetse no kurushaho gutera intambwe agana imbere, ubu butuma bujya gusa n’ubwo nyina ‘Janet Museveni’ na we yageneye umugabo we.

Aho agira ati “ Ni ukukwifuriza isabukuru nziza Kaguta Museveni biturutse kuri njye, ku muryango wacu ndetse n’Abagande bose bakunda amahoro”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yoweri Kaguta Museveni yavutse ku wa 15 Nzeri 1944, ni umusaza w’imyaka 73, yashakanye na Janet Museveni mu 1973, bafitanye abana 4, umuhungu umwe n’abakobwa 3, Muhoozi, Natasha, Patience na Diana.

Perezida Museveni amaze imyaka 31 ari Perezida wa Uganda, impaka zikaba zikomeje kuba nyinshi bamwe mu banyepolitiki bamagana Museveni ku buyobozi mu gihe Itegeko Nshinga rya Uganda rigena ko nta we ugomba kuba Perezida arengeje imyaka 70, abo mu ishyaka rye ‘NRM’ bakaba basaba ko ingingo igena imyaka yakurwamo, Museveni akaba yabona andi mahirwe yo kuzongera kwiyamamariza indi manda.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *