Adjudant-Chef Vénérand Ndabambarire wo mu gisirikare cy’u Burundi wanagihozemo mbere y’amasezerano yo mu 2005 (EX FAB) yashimuswe n’abantu batazwi, umuryo we ukaba ufite impungenge z’ubuzima bwe.
Abo mu muryango w’uyu musirikare, bavuga ko baheruka guca iryera Ndabambarire ku wa Gatatu, bakavuga ko imodoka yamutwaye ari ikoreshwa n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi.
Ikinyamakuru RPA, bwiza.com ikesha iyi nkuru, kiganira n’umwe mu bo mu muryango wa Ndabambarire utaratangajwe amazina, yagize ati “yashatse umuti muri farumasi ya gisirikare ariko ntiyawubona, noneho agaruka mu biro kubwira bagenzi be ko agiye kuwushaka muri farumasi zigenga, ntabwo yongeye kugaruka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunsi wakurikiyeho, ngo abo mu muryango we bagiye kubaza amakuru ye aho asanzwe akorera ku biro babatangariza ko kuva yajya kugura umuti atigeze agaruka, amakuru iki kinyamakuru gitangaza ni uko ngo yari amaze iminsi n’ubundi atotezwa.
Undi na we agira ati‘’ kuva yava mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika, hashize umwaka umwe, yagiye atotezwa, mu by’ukuri tuzi y’uko yagiye mu modoka ya IT ifite ibirahure byijimye, akuwe hafi y’ambasade ya RDC, amakuru dufite ni uko yafashwe n’urwego rushinzwe iperereza”.
Nyuma yo kumubura no kuri telefone ye igendanwa, abo mu muryango we ngo bagerageje gushakishiriza muri za gereza ngo babe bamenya aho yaba afungiye ariko barahebye, bakaba bahangayikiye ubuzima bwe.
Mu gihe ntacyo inzego z’u Burundi zari zatangaza ku ishimutwa ry’uyu musirikare, mu minsi ishize mu cyegeranyo cyashyizwe hanze n’inzobere za Loni, zivuga ko abagaragaje ukudashyigikira Leta iriho mu Burundi batabwa muri yombi, bakavuga ko bamwe mu basirikare (EX Fab) bahohoterwa ndetse bakanashimutwa.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


