Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Omar Abdirashid Sharmarke kuri uyu wa Gatandatu yatawe muri yombi amasaha atari macye I Nairobi azira kurenga ku mabwiriza. Ibi bintu bishobora kuzana agatotsi mu mubano wa Kenya na Somalia byabaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatandatu ushize ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Jomo Kenyatta.
Biravugwa ko indege yari itwaye Minisitiri w’Intebe, Sharmarke itabanje kugenzurwa ku kibuga cy’indege nk’uko biteganywa ku ndege zose zijya cyangwa ziva Somalia kandi ngo ibi byahungabanya umutekano nk’uko byemejwe n’umuyobozi ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta abitangariza kuri iki Cyumweru, The standard dukesha iyi nkuru. Kugeza saa munani z’amanywa, abashinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga bari batarabasha kumvikana ukuntu barekura Minisitiri w’Intebe wa Somalia.
Abashinzwe umutekano basabaga ko Shermarke asubizwa I Mogadishu hatitawe ku kuba indege yari yajemo yahise ikata igasubirayo abari bayirimo bamaze kuvamo, ariko abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga bari bamaze kumuha imodoka zigomba kumutwara mu ruzinduko rwe.

Iyi ndege yari itwaye umuyobozi mukuru muri Somalia n’abari bamuherekeje, yakandagiye ku kibuga cy’indege saa 10:30 za mugitondo, ihita ikata yerekeza Hargeisa muri Somalia.
Abakozi b’ikibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta yari yakodeshejwe Freedom Airline Express, Sharmarke akaba yari ari kumwe n’abandi bayobozi 20 yari ayoboye, barimo ba minisitiri batatu.
Iyi nkuru iravuga ko byari biteganyijwe ko iri tsinda ry’abayobozi bo muri Somalia bari gukomeza uyu munsi berekeza mu gihugu kimwe kitatangajwe cyo mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma yo kumara igihe baheze Nairobi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


