Uhagarariye inyungu z’itsinda rya Charli na Nina, Muyoboke Alex, yagize icyo avuga ku kuba atarigera akorana n’abahanzi baririmba injyana ya Hih Hop nk’umujyanama, kuri we ngo abona badacuruza cyane nk’abakora izindi njyana.
Muyoboke Alex, ni umwe mubabashije gukorana n’abahanzi benshi mu byamuzika, barimo Tom Close, Urban Boyz, Dream Boys, Kid Gaju, Social Mula ndetse na Charli na Nina.
Ugiye ureba muri aba bahanzi bose, nta numwe urimo ukora injyana ya Hip Hop by’umwuga, higanjemo abakora injyana nyafurika ndetse na R&B, hakomeje kwibazwa impamvu uyu mugabo adakorana n’aba Raper.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Muyoboke Alex yavuze ko mu bahanzi b’abanyarwanda bose, uwo afata nk’incuti ye magara ari Riderman, gusa ngo kuba ari umucuruzi asanga Hip Hop itamucururiza nk’uko izindi njyana zibikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Rwose mfite incuti nyinshi zikora injyana ya Hip Hop zirimo Riderman, niwe muhanzi nshobora kubwira amabanga yanjye bwite, njye ndi umucuruzi, ntabwo Hip Hop incururiza nk’uko izindi njyana zibikora, niba nshaka umuhanzi ujya mu bukwe ntabwo wajyanayo umuhanzi wa Hip Hop, gusa iyo ari ibitaramo bishaka rubanda nyamwinshi ndabitabaza, impamvu ntakoranye nabo nk’umujyanama ni iyo nakubwiye haruguru ntabwo bancururiza nk’uko mbyifuza”.
Muyoboke Alex yatangiye gukorana n’itsinda Charli na Nina, guhera mu mwaka wa 2014, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi baracyakorana, uyu mugabo avuga ko imikoranire ye n’aba bahanzikazi nirangira nta wundi muhanzi azongera gukorana na we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


