Amafoto 10 y’umuhanzikazi Princess Priscillah ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano

Sangiza iyi nkuru

Amazina ye nyakuri ni Umuratwa Priscillah akaba azwi ku mazina y’ubuhanzi ya Princess Priscillah akaba ari umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho ari gukurikirana amasomo muri Kaminuza, nyuma yo kugenda asohora indirimbo nziza z’urukundo zikanakundwa ni nako abantu benshi barushaho kumwiyumvamo ndetse bakanakoresha cyane amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga.
P1
Pricillah yamenyakanye ku ndirimbo Mbabarira, iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu Rwanda ndetse benshi bakomeza kwibaza aho nyirayo yagiye ariko nyuma aza kugarukana izindi nyinshi kandi nziza muri muzika Nyarwanda.
P2
Mu gihe abahanzi benshi bakunze kurata abakunzi babo, kugeza magingo aya umusore waba uri mu rukundo na Pricillah ntazwi gusa umuhanzi Mani Martin akaba ariwe wagiye utungwa agatoki cyane ko baba bakundana mu ibanga.
P3
Mani Martin yemeye ko afite umukunzi. Abajijwe niba uwo mukobwa bakundana ari we Princess Priscillah nk’uko benshi banabyemeza , yahise avuga ko ibyabo birenze agaciro aha icyitwa urukundo.
P5
Ati: “Priscilah ni inshuti yanjye idasanzwe, mwita “Umuratwa” niko yitwa kandi,…afite icye gisobanuri cyihariye kirenze umukunzi. Ni inshuti idasanzwe”.
P6
Uyu muhanzikazi benshi bibazaho kubera ibihangano bye bikubiyemo amagambo yuje urukundo, akomeje kwesa imihigo ku bw’indirimbo ze.
P7
Yakunzwe mu ndirimbo yitwa “Nka Paradizo” yakoranye n’umuhanzi Nyarwanda Meddy, iyi ndirimbo ikaba yarakoreshejwe cyane mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zisaga 740,890 kuri youtube.
P8
P9 P10
Indirimbo: Nka Paradizo
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=z3kY_AqZbPs]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amafoto 10 y’umuhanzikazi Princess Priscillah ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano
    Muraho nifuza ko mwadukorera ubuvugizi kuburyo natwe mukarere ka Ruhango twazajya tubona amazina amafoto na nimero za telefone by’a bayobozi bimirenge nutugari by’akarere ka Ruhango hono nkuko bimeze kutundi turere Murakoze

  2. Amafoto 10 y’umuhanzikazi Princess Priscillah ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano
    Muraho nifuza ko mwadukorera ubuvugizi kuburyo natwe mukarere ka Ruhango twazajya tubona amazina amafoto na nimero za telefone by’a bayobozi bimirenge nutugari by’akarere ka Ruhango hono nkuko bimeze kutundi turere Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *