Ruhengeri: Abaturage bagiye gutora bakirizwa icyayi

Sangiza iyi nkuru

Mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza batunguwe no kujya gutora kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare, bakakirizwa icyayi cyo kunywa mbere yo gutora, ibintu bashimiye ubuyobozi bwabo.

Umubyeyi Josianne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, yavuze ko iyo gahunda bayiteguye mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ubukonje bw’igitondo baba banyuzemo baza ku biro by’itora. Ubuyobozi bw’ako kagari bwemeza ko iyo gahunda izakomeza.

Yagize ati” Iyi gahunda ubundi ateguwe mu rwego rwo kugira ngo abaturage baba bazindutse bakubuse urume imbeho ibavemo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko byaturutse ku gitekerezo cy’abaturage, mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuzindukira mu matora kuko hari bamwe bitwazaga ko baba bagifata ifunguro rya mu gitondo ntibazinduke. Ati: “Iyo aje hano ubu turi kumuha icyayi n’umugati.”

??????????????

Umwe mu baturage, Mukasine Anysie asanga ako gashya ari kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Kera Ntibyabagaho. None twabuzwa n’iki kunywa icyayi mu gihe twakomeje guhitamo neza dutora abayobozi beza barimo na Paul Kagame waduhaye Girinka none tukaba tuza no matora duherekejwe n’amata!? Ntugire ngo iki cyayi bavuga ni kimwe cya mukaru… harimo n’inshyushyu.”

Uyu mutegarugori nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga, akomeza avuga ko ntawe uzongera kugera ku biro by’itora amanywa yakambye kubera iyo gahunda.

Mu matora y’inzego z’ibanze yo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016, abaturage bo mu kagari ka Ruhengeri batoreye ku biro by’itora bya Nyamagumba, bagera kuri 7834, ngo kandi buri wese yahavuye abonye icyayi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *