Rayon Sports Fc yabonye umuterankunga mushya uzajya uyiha akayabo ka miliyoni 237 mu myaka ine n’uduhimbazamushyi dutandukanye.
Ni nyuma y’amasezerano iyi sosiyete ya Fezabet ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe yagiranye na Rayon Spots ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017.
Aya mafaranga azatangwa mu byiciro bikurikira nkuko bigaragara ku rubuga rwa Rayon Sports. Umwaka wa 1 izahabwa miliyoni 54 uwa kabiri 2; zizaba 59, uwa gatatu ni 61 n’uwa kane 63.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ayo mafaranga azajya yiyongeraho uduhimbazamushyi (prime) dutandukanye. Igihe batwaye shampiyona izahabwa miliyoni 5, nitwara icy’amahoro izahabwa miliyoni 2, nibagera mu matsinda ya CAF Champions League bahabwe miliyoni 10.
Fezabet izambarwa ku myenda nk’umuterankunga wa gatatu kuko umuterankunga wa mbere ari abafana barangwa na *699#, uwa kabiri akaba Skol ari nawe mufatanyabikorwa mukuru, uwa gatatu akaba Feza bet ikazambarwa mu mugongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi sosiyete ya Fezabet ni nshya mu Rwanda. Umuhango wo kuyifungura mu Rwanda uratangira kuri uyu wa gatatu, i Rubavu ahanateganyijwe umukino w’igikombe cyayitiriwe uzahuza Rayon Sports na Etincelles y’i Rubavu, aya makipe yombi akaba azaterwa inkunga n’iyi sosiyete.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


